U Rwanda rwatwitse amasasu toni 500 n’imbunda 12.000 mu myaka 14

Guhera mu mwaka wa 2010, u Rwanda rumaze gutwika amasasu angana na toni 500 n’imbunda nto 12000 mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda yabikomojeho ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, ubwo mu Rwanda hatangirizwaga ubukangurambaga bw’ukwezi bugamije kurwanya gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku mugabane w’Afurika (AAM2024).
Ni ubukangurambaga bufite intego yo gucecekesha imbunda muri Afurika bwatangirijwe mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari, mu Karere ka Rwamagana.
Ni muri gahunda y’icyerekezo cy’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) cy’amahoro n’umutekano birambye ku mugabane, by’umwihariko bishingiye ku bushake bwo gushyikiriza intwaro inzego zishinzwe umutekano ku bazitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko amategeko ya buri gihugu n’amasezerano mpuzamahanga abiteganya.
Ubu bukangurambaga buri mu cyerekezo cy’Igihugu cy’imyaka 5 y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’amasasu.
Polisi y’u Rwanda ishimangira ko amasasu arenga toni 500 n’imbunda nto zirenga ibihumbi 12 bimaze gutwikwa bigaragaza ubushake bw’u Rwanda no kuba ruhagaze neza mu rugamba rwo gucecekesha urusaku rw’imbunda muri Afurika.
Biteganyijwe ko muri ubu bukangurambaga, hazibandwa ku gushishikariza abatunze intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuzishyikiriza ku bushake inzego z’umutekano, amahugurwa yo kubumbatira umutekano no gucunga neza ububiko bw’intwaro, amahugurwa azahabwa abo mu nzego z’umutekano n’abasivili bazafasha mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro.
Ubwo hatangizwaga uyu muhango, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu Benjamin Sesonga, yavuze ko iyi gahunda ari ingenzi bishingiye ku miterere y’umutekano w’umugabane w’Afurika ahakunze kurangwa amakimbirane aho abaturage bagira inyota yo gutunga imbunda z’ubwirinzi.
Yagize ati: “Gukwirakwiza no gukoresha nabi imbunda nto ni bimwe mu bikomeje kubangamira umutekano ku Isi. Bifasha abagizi ba nabi n’imitwe y’iterabwoba guhungabanya umutekano n’amahoro mu Karere n’ahandi ku Isi, bahohotera cyangwa bavutsa ubuzima abaturage b’inzirakarengane mu bikorwa byabo birimo ubujura, ibitero by’iterabwoba, gushimuta amatungo, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Jean Pierre Betindji, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Akarere gishinzwe imicungire y’intwaro nto (RECSA) yavuze ko Inteko ya 29 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yo mu 2017, yemeje Nzeri nk’ukwezi kwahariwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro hagamijwe gushishikariza abazitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuzishyikiriza Leta nta bwoba bwo gukurikiranwa n’amategeko.
Ni gahunda yongerewe igihe kuzageza mu mwaka wa 2030 nk’intego yo gucecekesha imbunda ku mugabane w’Afurika.
Hagendewe ku mibare, ku mugabane w’Afurika gusa, intwaro zigera kuri miliyoni 100 zitunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Betindji yasobanuye ko iyo imbunda zikoreshwa muri ubwo buryo biteza umutekano mucye, ihohoterwa no kudindira mu iterambere bitewe n’uko zifashishwa mu gukora ibyaha, iterabwoba na Jenoside.


