U Rwanda rwasabye RDC kureka kwihisha ku rutoki rw’agahera 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatunguwe n’uburyo Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigaramye ibaruwa yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, kandi iri mu nzego zizewe zirimo n’iz’Umuryango w’Abibumbye, iboneraho gusaba icyo gihugu kureka ‘kwihisha ku rutoki rw’agahera.’

Perezidansi ya RDC yandikiye Igihugu cya Niger igisaba guha uburenganzira Ali Illiassou Dicko bwo kuvuganira inyungu z’Abanyarwanda batandatu cyakiriye boherejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

Abo Banyarwanda Leta ya RDC yita ‘Abahutu’ ni abagizwe abere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) cyangwa bakarangiza ibihano, ariko bahera mu nyubako z’urwo rukiko i Arusha kugeza mu 2021 ubwo Niger yemeraga kubacumbikira by’agateganyo. 

Ibihugu bitandukanye ku Isi nta na kimwe cyagize ubushake bwo kwakira abo Bajenosideri bavugwaho kuba n’imbaraga zikomeye z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, umaze imyaka ikabakaba 30 uharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda. 

Iyo nyandiko ubuyobozi bwa DRC bwise ikinyoma, yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Antony Nkinzo Kamole,  tariki ya 26 Nyakanga 2024

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe J. P. Olivier, yatunguwe no kubona ibiro bya Perezida wa RDC bivuga ko iyo nyandiko ari ikinyoma kandi IRMCT yaramaze guhereza kopi yayo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger tariki ya 6 Nzeri 2024.

Minisitiri Nduhungirehe kandi akomeza avuga ko na we yakiriye iyo nyandiko ku ya 7 Nzeri 2024 saa munani n’iminota 54 (14h:54) ivuye muri IRMCT.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Niba Guverinoma ya Congo yifuza guhereza uburenganzira bwo kugenda muri RDC ‘Abanyarwanda b’Abahutu’, bari muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo n’uwari Kapiteni ugikorana n’imitwe yitwaje intwaro, ikwiye kubikora itihishahisha inyuma y’urutoki rw’agahera.”

Ubu butumwa bwaje butanga umucyo ku butumwa bwakwirakwijwe n’umunyamakuru wandika kuri Politiki wemeje ko Perezidansi ya RDC yamuhamirije ko iyo nyandiko ari igihuha. 

Abanyarwanda RDC isabira kwakira ni Capt. Innocent Sagahutu, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais wamenyekanye cyane nka ‘Z’. 

Nubwo abo Banyarwanda batigeze babona ikindi gihugu kibakira uretse RDC yabyinjiyemo, Leta y’u Rwanda yemeje ko ikibategeye amaboko, ko igihe cyose babyifuza batahuka mu rwababyaye bagafatanya n’abandi mu iterambere. 

Impuguke mu bya Politiki zivuga ko bitewe n’impamvu zabo bwite zirimo n’izishingiye ku mugambi wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda abo Banyarwanda badakozwa ibyo gutaha mu mahoro, bitwaza ko nta mutekano baba bafite.

Izo mpuguke zivuga kandi ko umugambi wa RDC wo kubaha ikaze ushingiye ku gukomeza ibikorwa by’ubushotoranyi no kongerera imbaraga umutwe wa FDLR ukorana byeruye n’iyo Leta mu kwimakaza ubwicanyi bushingiye ku moko, urwango n’amacakubiri. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE