U Rwanda rwatsindiye guhatanira kuzamuka mu Itsinda rya 3 rya “Billie Jean King Cup’

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

U Rwanda rwatsindiye kujya mu makipe atatu azahatanira umwanya wo kuzamuka mu Itsinda rya Gatatu rya Billie Jean King Cup ku Mugabane wa Afurika.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Tennis yabigezeho nyuma yo gutsinda iya Sénégal imikino 2-1.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, ni bwo hakinwe imikino ya gatatu isoza amatsinda muri iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 12 byo ku Mugabane wa Afurika.

Umutoza w’u Rwanda, Rutikanga Sylvain, yari yahisemo gukoresha abakinnyi batatu barimo Kaishiki Mosimann usanzwe nimero ya mbere mu bakina mu Rwanda, utarakinnye imikino ibiri ibanza kubera ikibazo cy’imvune, Tuyisenge Olive na Umumararungu Gisèle. 

Wari umukino w’ingenzi ku mpande zombi kuko ikipe yari gutsinda yari kuyobora itsinda C ndetse ikabona itike yo kujya mu makipe atatu azahatanira umwanya wo kujya mu Itsinda rya Gatatu. 

U Rwanda ntirwahiwe n’umukino wa mbere bakina ari umwe kuko Christel Fakhr wo muri Senegal yatsinze Umumararungu Gisèle amaseti 2-1 (6-2, 4-6, 7-6(7-5)).

Lia Kaishiki yagaruriye u Rwanda icyizere cyo gukomeza guhangana na Sénégal mu mukino wa Kabiri, aho yatsinze Lea Crosetti w’’ikipe y’igihugu ya Senegal amaseti 2-0 (6-1, 6(7)-6(4)), bituma ibihugu byombi bikanganya umukino 1-1. 

Hakurikiye umukino wa gatatu wagomba kugena ikipe yegukana intsinzi bakina ari babiri kuri babiri.

U Rwanda rwari rwahisemo Lia Kaishiki na Umumararungu Gisèle mu gihe Senegak yari yakoresheje Christel Fakhr akinana na Lea Crosetti.

Uyu mukino warangiye U Rwanda rutsinze Senegal amaseti 2-1 (4-6, 7-5, 10-7) ruyobora Itsinda C yarusheje itike yo kujya mu makipe atatu azahatanira umwanya wo kuzamuka mu Itsinda rya Gatatu Billie Jean King Cup ku Mugabane wa Afurika.

 Indi mikino y’amatsinda yasize Togo yayoboye Itsinda B na Cameroun yayoboye itsinda A ari byo bihugu bizahatanira kuvamo kimwe kizazamuka mu Itsinda rya gatatu rya Billie Jean King Cup muri Afurika.

U Rwanda ruzahura na Togo ku wa Kane mu mikino itatu guhera saa yine za mugitondo. Undi mukino ruzawukina na Cameroun ku wa Gatanu.

Ibihugu bizahatanira hagati y’umwanya wa kane n’uwa gatandatu, byabaye ibya kabiri mu matsinda yabyo, ni Bénin, Tanzania na Sénégal.

Kuva ku mwanya wa karindwi kugeza ku wa cyenda hazaba imikino ya Sudani, Ethiopia na Lesotho naho ibihugu bizahatanira hagati y’umwanya wa 10 n’uwa 12 ni Congo Brazzaville, Mozambique na Seychelles.

Ku wa Kane, u Rwanda ruzakina na Togo mu mukino uzatangira saa yine za mu gitondo.

Umumararungu Gisèle yakinnye na Christel Fakhr mu mukino wa mbere wahuje u Rwanda na Senegal
Christel Fakhr yitwaye neza atsinda Umumararungu Gisèle amaseti 2-1
Umumararungu Gisèle ntiyahiriwe n’umukino wa mbere
Lia Kaishiki wari wagarutse mu kibuga yatsinze Lea Crosetti agarura icyizere k’u Rwanda
Lia Kaishiki yakinnye na Lea Crosetti mu mukino wa kabiri wahuje u Rwanda na Senegal
Lia Kaishiki atera agapira
Lia Kaishiki na Tuyisenge Olive bafashije u Rwanda kubona itike yo azahatanira umwanya wo kuzamuka mu Itsinda rya gatatu
Umutoza w’u Rwanda, Rutikanga Sylvain, aganiriza Lia Kaishiki na Tuyisenge Olive
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE