U Rwanda rwatangiye neza Irushanwa rya ‘’Billie Jean King Cup 2025’’

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Tennis yatangiye neza mu Irushanwa rya Billie Jean King Cup 2025 riri kubera i Kigali aho yatsinze Congo Brazzaville imikino 3-0.
Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2025, ni bwo hatangiye umunsi wa mbere w’iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 12 biri mu itsinda rya kane, bigabanyije mu matsinda atatu aho u Rwanda ruri kumwe Ethiopia, Sénégal na Repubulika ya Congo mu itsinda C.
Tuyisenge Olive wakinnye umukino wa mbere yatsinze Marie-Noel Odongo amaseti 2-0 (6-0, 6-0) yakurikiwe na mumararungu Gisèle na we watsinze Theresia Amel Bankoussou amaseti 2-0 (6-0, 6-0).
Umukino wa gatatu wahuje ibihugu byombi mu bakina ari babiri naho Ikipe y’u Rwanda igizwe na Tuyisenge Olive na Tuyishime Sonia yatsinzemo iya Congo igizwe na Marie-Noel Odongo na Theresia Amel Bankoussou amaseti 2-0 (6-0, 6-0).
Mu yindi mikino yabaye, Sénégal yatsinze Ethiopia imikino 3-0, Cameroun yatsinze Bénin imikino 2-1, Lesotho itsinda Mozambique imikino 2-1, Tanzania itsinda Sudani imikino 2-1 mu gihe na Togo yatsinze Seychelles imikino 2-1.
U Rwanda ruzakurikizaho Ethiopia ku wa Kabiri guhera saa yine za mu gitondo.
Billie Jean King Cup ni irushanwa ryitiriwe umukinnyi w’Umunyamerika wa Tennis, Billie Jean King. Mbere ryitwaga Fed Cup, ndetse rikinwa mu matsinda bitewe n’uko ibihugu bihagaze.
Igihugu kizegukana iri rushanwa riri kubera i Kigali ni cyo kizabona itike yo kuzamuka mu itsinda rya gatatu rya Billie Jean King Cup mu mwaka utaha.





