Basketball: U Rwanda rwatangiye nabi Igikombe cya Afurika cy’Abagore (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abagore yatsinzwe n’iya Nigeria amanota 92-45 mu mukino wa mbere mu y’Igikombe cya Afurika ’FIBA Afro Basket’ kiri kubera Abidjan muri Cote D’Ivoire.
Uyu mukino wa mbere wo mu Itsinda D, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Nyakanga 2025 muri Palais des Sports de Treichville.
Nigeria yatangiye neza umukino itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Promise Amukamara na Murjanatu Musa.
Agace ka Mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 17 ku 8 y’u Rwanda.
Nigeria yakomeje gukina neza mu gace ka kabiri abarimo Ifunanya Okoro, Victoria Macaulay, Murjanatu Musa ndetse ikinyuranyo kiba (33-13)
Mu minota itanu ya nyuma, abakinnyi b’umutoza Dr. Cheikh Sarr bagerageje kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Hope Butera, Keisha Hampton na Irakoze Jean Baptiste Stephanie ariko biranga.
Igice cya mbere cyarangiye Nigeria yatsinze u Rwanda amanota 45-25.
Nigeria yakomeje kongera ikinyuranyo cy’amanota mu gace ka gatatu ibifashijwemo
Ezinne Kalu na Amy Okonkwo batsindaga amanota atatu menshi, ikinyuranyo gikomeza kuzamuka (62-29).
Ni mu gihe, u Rwanda rwatakazaga imipira myinshi cyane rwanyuzagamo rugatsinda amanota binyuze muri Destiney Promise Philoxy na Keisha Hampton.
Aka gace karangiye Nigeria yatsinze u Rwanda amanota 70-37.
Mu gace ka nyuma yakomeje kugendera muri uwo mujyo irusha Cyane u Rwanda, abarimo Elizabeth Balogun, Victoria Macaulay batsinda amanota menshi.
Aka gace yagatsinzemo amanota 21 ku 8 y’u Rwanda.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Nigeria amanota 92-45, rutakaza umukino wa mbere mu y’Igikombe cya Afurika.
Elizabeth Balogun wa Nigeria ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (18), mu gihe uw’u Rwanda ari Destiney Promise Philoxy watsinze 11.
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga rukina na Mozambique mu mukino wa kabiri mu itsinda uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025, saa mbiri z’ijoro.





