U Rwanda rwatangije kohereza mu mahanga ibicuruzwa binyuze mu masezerano ya AfCFTA  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

U Rwanda rwatangije gahunda yihariye yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bihurijwe hamwe, binyuze mu masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Ni gahunda yatangijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, i Kanombe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Ku ikubitiro, hoherejwe umuzigo upima ibilo bisaga 900 ugizwe n’ikawa, icyayi, ubuki n’ibikomoka kuri avoka.

Ibi byoherejwe muri Ghana, gucuruzwa muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ibyoherejwe birimo ibilo 400 by’ikawa, ibilo 400 by’icyayi, litiro 100 z’amavuta akomoka kuri avoka na litiro 50 z’ubuki.

Bizimana Claude, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), yavuze ko ibi bigamije korohereza abikorera.

Yagize ati: “Iyi gahunda igamije kugeza abikorera ku nyungu z’ubucuruzi bwahurijwe hamwe mu rwego rwo kuzamura ubufatanye, kugera ku masoko yo muri Afurika no guteza imbere kongerera agaciro ibikomoka k ubuhinzi byoherezwa mu mahanga.”

Yavuze ko NAEB yiyemeje gushyigikira urwego rw’u Rwanda rwohereza ibicuruzwa mu mahanga no kureba ko ubucuruzi bwinshi bushobora kungukirwa n’ibikorwa byo kugera ku isoko nka AfCFTA.

Ati: “Iyi niyo ntangiriro y’imishinga myinshi yohereza ibicuruzwa hanze, bizagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.”

Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) rivuga ko hagati y’umwaka wa 2015 na 2017, ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bwari ku kigero cya 16.6% gusa, nyamara ubwa Afurika n’u Burayi bukaba ku kigero cya 60% mu gihe buri ku kigero cya 50% hagati ya Afurika na Aziya.

AfCFTA yaje gukemura no gukuraho imbogamizi zirimo imisoro, amategeko n’ibindi bitandukanye byatumaga ubucuruzi hagati ya Afurika bugenda biguru ntege.

Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu mwaka wa 2034.

Icyo gihe, Afurika izaba ituwe na miliyari 1.8 z’abantu, bavuye kuri miliyari 1,3 bariho uyu munsi.

Mu gihe Isoko rusange rya Afurika ryakomeza, byitezwe ko rizazahura ubukungu bw’uyu mugabane ndetse rigatanga imirimo isaga miliyoni 100 hirya no hino.

Ku ikubitiro hoherejwe ibilo bisaga 900
Mu mwaka wa 2015 na 2017, ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bwari ku kigero cya 16.6% gusa
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE