U Rwanda rwatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024, u Rwanda rwatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije hibandwa ku bikorwa bitandukanye bigamije gufata neza ubutaka no gusana ubwangiritse.
Ni ibikorwa byatangireijwe mu Muganda Rusange, aho abayobozi ba Minisiteri Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije bafatanyijemo n’abaturage bo mu Karere ka Karongi, Nyamagabe na Ruhango.
By’umwihariko, ibyo bikorwa bizibanda ku guca amaterasi mu guhangana n’isuri, kwimakaza ubuhinzi no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yashimangiye agaciro ko gukumira iyangirika ry’ubutaka ku mibereho y’abaturage n’ubukungu bw’Igihugu.
Yashimangiye ko hakenewe imbaraga za bri wese mu gufata neza ubutaka no gusana ubwangiritse, anagaragaza ko ubuhinzi bukozwe nabi, gutema amashyamba n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitiza umurindi iyangirika ry’ubutaka.
Yagize ati: “Umuganda w’uyu munsi ujyanye n’insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije y’uyu mwaka, igira iti: Dusubiranye ubutaka bwangiritse, twongere ubudahangarwa turwanya ubutayu n’amapfa. Tugerageze ibikorwa bya muntu dukorera ku mbago z’imigezi bicike burundu.”
Yasabye abinura umucanga kubikora badacukura imigezi ngo bongere ubujyakuzimu bwayo, ati: “Kuko turiyangiriza kandi tugomba kuraga abana bacu Igihugu gitunganye.”
Yavuze ko nubwo hari byinshi byishimirwa byagezweho, urugendo rukiri rurerure mu rugamba rwo gusubiranya ubutaka n’amashyamba byangiritse mu Rwanda.
Ministeri y’Ibidukikije itangaza ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze ku ntego yo gutera amashyamba ku kigero cya 30.4% by’ubuso bw’igihugu, nyuma y’uko kugera mu 1996 amashyamba angana na 65% yari amaze kwangirika.
Iyi Minisiteri ivuga ko ibikorwa by’iki cyumweru bizasoza ku wa 5 Kamena 2024, ahazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije.

