U Rwanda rwasubije u Bwongereza bwabogamiye kuri RDC 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Guverinoma y’u Rwanda yasubije iy’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) yahisemo kubogamira ku binyoma bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifatira ibihano u Rwanda. 

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga riragira riti: “Ntibyumvikana kwitega ko u Rwanda ruzahara umutekano warwo n’ituze ry’Abanyarwanda. Izi ngamba z’ibihano ntacyo zikora mu gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa ngo zibe zatanga umusanzu mu kugera ku gisubizo Politiki kirambye ku ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC.”

U Rwanda rwongeye kwibutsa ko Guverinoma ya RDC ifite byinshi byo gusobanura kurusha urundi ruhande urwo ari rwo rwose, haba mu Gihugu cya Congo ubwacyo no mu Karere kose. 

“[…] Ariko Guverinoma ya Congo ibisohokamo yemye kandi yarakoze uburyo bwose bwo kurenga ku mahame mpuzamahanga ku bw’impamvu zigaragarira buri wese.”

U Rwanda rusanga kutabaza inshingano Guverinoma ya RDC idahwema kugaba ibitero ku baturage bayo harimo no kurasa ibisasu itarobanuye mu bice bituyemo Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ari ugukomeza gushyigikira icyo gihugu mu cyemezo cya gisirikare, ari na byo bikomeza guhembera intambara no kubabaza abasivili. 

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izakomeza guhagarara ku guharanira umutekano, ibyo RDC n’Umuryango Mpuzamahanga badashaka cyanga se badashoboye gutanga. 

Itangazo rikomeza rigira riti: “Iki kibazo gisa nk’aho hari benshi biyomeka muri iyi ntambara gifitiye inyungu ziziguye n’izitaziguye.”

U Rwanda rwiyemeje bidasubirwaho gukorana n’ibihugu by’abafatanyabikirwa mu rugendo rw’ubuhuza ruyobowe n’Afurika, rukaba ruhamagarira Umuryango Mpuzamahanga kurushyigikira kuko ari yo nzira yizewe yonyine yo kugera ku gisubizo cyumvikanyweho.  

U Rwanda rwagize icyo ruvuga nyuma y’aho iy’u Bwongereza yemeje ko ihagaritse kwitabira ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru bitegurwa na Leta y’u Rwanda, guhagarika ibikorwa byo guteza imbere ubucuruzi ifitanye na rwo, gusubika inkunga ihabwa Guverinoma y’u Rwanda hatarimo izihabwa abaturage bakennye n’abatishiboye. 

Na none kandi u Bwongereza bwiyemeje gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu rugendo rwo kurushaho gukomanyiriza u Rwanda, guhagarika ibikorwa byo kongerera ubushobozi Ingabo z’u Rwanda mu bihe biri imbere, no kugenzura ibyangombwa byemerera Ingabo z’u Rwanda kugira ibyo zohereza mu mahanga. 

Ibyo byemezo byatangajwe nyuma y’aho Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Commonwealth n’Iterambere, David Lammy ahuye na Perezida wa RDC Felix Antoine Tahisekedi Tshilombo ku wa 21 Gashyantare, ndetse na Perezida Kagame ku wa 22 Gashyantare 2025. 

Igisobanuro Guverinoma yatanze ku mpungenge z’u Rwanda kiragira kiti: “U Rwanda rushobora kuba rufite impungenge ku mutekano wazo ariko ntibyemewe kuzishakira igisubizo mu buryo bwa gisirikare.”

U Bwongereza ariko nanone bugaruka ku gisubizo  u Rwanda rwifuza kubona ku kibazo cya Congo buvuga ko igishoboka cyonyine ibiganiro  bya Politiki mu gihe Leta ya Congo yo yahisemo uburyo bw’intambara nubwo ibeshya amahanga ko yiteguye kuganira na M23 nk’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE