U Rwanda rwasubije Canada ku bihano yarufatiye

Igihugu cya Canada cyatangaje ko cyahagaritse inkunga cyageneraga u Rwanda biturutse ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibyo Canada yatangaje birimo kurwitirira ibikorwa bihungabanya umutekano muri DRC.
Canada yafatiye u Rwanda ibihano birimo kutohereza ibicuruzwa by’u Rwanda muri iki gihugu ngo biturutse ku ruhare rwarwo mu kohereza ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa Congo no gushyigikira inyeshyamba za M23.
Iki gihugu cyatangaje ko kizahagarika impushya zo kohereza ibicuruzwa n’ikoranabuhanga bigenzurwa na Canada mu Rwanda.
Mu bindi bihano Canada yafatiye u Rwanda, ni uguhagarika amasezerano y’ubucuruzi yari isanzwe ifitanye n’u Rwanda n’ibindi bikorwa by’abikorera.
Itangazo rya Canada rivuga ko izasume uruhare rwayo mu nama mpuzamahanga zibera mu Rwanda.
U Rwanda rwerekana ko nta ngabo zarwo ziri mu Burasirazuba bwa Congo ariko ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo umutekano warwo udahungabanywa n’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, Abarundi, SAMDRC, Abacanshuro n’indi mitwe ifasha Leta ya Congo mu ntambara ihanganyemo na AFC/M23.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, rivuga ko u Rwanda rugiye gusaba Leta ya Canada ibisobanuro.
U Rwanda rusanga Canada idashyigikiye inzira y’amahoro ibihugu byo mu Karere byiyemeje yo gukemura ikibazo, mu gihe iki gihugu kigaruka kikagereka ku Rwanda ibikorwa bihungabanya umutekano hatitawe ku kubaza ibisobanuro Guverinoma ya DRC ku bikorwa bibi byibasira abaturage bayo b’Abasivili.
Muri ibyo bikorwa harimo ibitero by’ingabo za FARDC, FDLR na Wazalendo bikomeje kugabwa ku baturage b’abasivili b’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko guceceka kwa Canada ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo, biri mu bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu ari ikintu giteye isoni.
U Rwanda rusanga ibyemezo Canada yarufatira bitazakemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa DRC, rukavuga ko ruzakomeza gukorana n’ibihugu byo mu Karere ku ngamba zemeranyijweho n’imiryango ihuriweho n’ibihugu bya Afurika, ariko ko ruzakomeza kwirinda icyaruhungabanyiriza umutekano.