U Rwanda rwasobanuye iby’umunyamakuru w’Umubiligi wangiwe gukurikirana UCI 2025

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 21, 2025
  • Hashize iminsi 3
Image

Hashize iminsi ibiri bimwe mu binyamakuru by’i Burayi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, havugwa inkuru y’umunyamakuru w’Umubiligi, Stijn Vercruysse, ukorera televiziyo y’Ababiligi bavuga Igifurama (VRT) wangiwe kuza mu Rwanda gukurikirana shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yashyize umucyo ku byavuzwe kuri uyu munyamakuru Stijn, agaragaza ko uburiganya ari bwo bwatumye yangirwa kwitabira iri rushanwa rikurikiwe b’abanyamakuru amagana ba siporo ku Isi.

Bimwe mu binyamakuru ndetse na Stijn batangaje ko u Rwanda ari rwo rwamwangiye kuza mu Rwanda gutara cyangwa gukurikirana shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare ibereye ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rwateguye imigendekere ya shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare mu muhanda, Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI) na ryo rigatanga ibyangombwa ku banyamakuru ba siporo bakurikirana iri siganwa.

Ku munyamakuru Stijn Vercruysse si ko bimeze nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Nduhungirehe akoresheje urubuga rwa X, ahubwo ngo azwi nk’umunyamakuru utangaza inkuru za Politiki.

Yakomeje avuga ko VRT na Stijn ari bo bagombye gusobanura uko bagerageje gucura umugambi w’uburiganya.

Ati: “Abanyamakuru b’imikino baturutse hirya no hino ku Isi biyandikishije muri UCI kugira ngo bakurikirane iyi shampiyona ikomeye, ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika. Nyamara, televiziyo y’Ababiligi bavuga Igifurama, yashatse kunyuranya n’amategeko, isaba kwandikisha umunyamakuru wa politiki uzwiho guhora asebya u Rwanda.”

Akomeza avuga ati: “Nyuma yo kubuzwa kwinjira mu ndege ya SN Brussels, Stijn Vercruysse ntiyigeze yihishira, abwira itangazamakuru ry’Ababiligi ati: ‘Twari twarateganyije gukora inkuru ijora igihugu cyakiriye shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare, kikaba mu by’ukuri kiyobowe n’ubutegetsi bw’Igitugu.’

None se ayo magambo ye ahishe iki, kandi agahurira he n’irushanwa rikomeye ry’imikino yo gusiganwa ku magare ku rwego rw’Isi?”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yibukije ko i Burayi kimwe no mu bindi bihugu, umunyamakuru w’imikino ategetswe kugira ikarita mpuzamahanga y’itangazamakuru, ndetse n’ikarita y’itangazamakuru itangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Itangazamakuru ry’Imikino (AIPS).

Mu Bubiligi, ntushobora kubona uburenganzira bwo kwitabira ibirori bikomeye by’imikino nk’umunyamakuru wemewe, utanditswe mu gihugu cyawe nk’umunyamakuru w’imikino.

Televiziyo y’Ababiligi bavuga Igifurama, VRT, yagerageje gushakira umunyamakuru wa Politiki Stijn, uburenganzira muri UCI inyuze kuri radiyo na televiziyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UER), Minisitiri Nduhungirehe agashimangira ko byari ukunyuranya n’amategeko agenga itangazamakuru ry’imikino ku rwego mpuzamahanga.

Agira ati: “Iyo ugerageje ubu buryo bw’uburiganya, urugero nk’igihe winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baragufunga, ugasubizwa iwanyu kandi ukimwa uburenganzira bwo kongera kugera muri icyo gihugu nibura imyaka itanu.”

Abanyamakuru 700 baturutse hirya no hino ku Isi bahawe uburenganzira na UCI, bari mu Rwanda gukurikurikirana shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare.

Ni shampiyona yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 21 ikazarangira tariki 28 Nzeri 2025.

Irushanwa rirahuza abakinnyi bakomeye baturutse mu bihugu bigera ku 101 mu gihe rikinwa n’abakinnyi bagera kuri 920.

Umunyamakuru w’Umubiligi, Stijn Vercruysse, ukorera televiziyo y’Ababiligi bavuga Igifurama (VRT) UCI yamwangiye gukurikirana Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare mu Rwanda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 21, 2025
  • Hashize iminsi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE