U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikigo gikora imiti irimo iya kanseri 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 17, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ikigo gishinzwe Kugura no Gukwirakwiza imiti mu Rwanda (RMS), cyasinyanye amasezerano n’Ikigo Philex gikora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi muri Qatar, mu kwagura amahirwe yo kugeza imiti y’ingenzi mu Rwanda, harimo ivura kanseri n’indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso. 

Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara, ubwo bufatanye bukaba bubonwa nk’intambwe irushaho gukomeza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuvuzi. 

Philex ni uruganda rw’imiti rukorana n’ibihugu bitandukanye rufite icyicaro gikuru mu cyanya cyahariwe inganda cya Salalah giherereye muri Leta ya Oman.

Urwo ruganda rukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya imiti inyuranye irimo n’ikoreshwa mu buvuzi bw’indwara ya kanseri ndetse n’indwara zinyuranye z’umutima n’umuvuduko w’amaraso.

Ikigo cyarwo kiri mu bigo mpuzamahanga bikora imiti yizewe kandi ipfunyitse kinyamwuga, kandi cyiyemeje gukora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi bihendutse mu Karere mu rwego rwo guharanira kunoza imibereho y’abaturage. 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama nanone, icyo kigo cyanasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Labophar Ltd cyo mu Rwanda azafasha kujya Philex yohereza imiti y’ibinini n’iy’ifu mu Rwanda. 

Mu mwaka wa 2024, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga ku Mutekano yifashishije ikoranabuhanga, yashimangiye ko u Rwanda rufitanye umubano uhamye na Qatar. 

Yavuze ko uwo mubano ugamije gushyira mu bikorwa imishinga y’ingenzi irushaho kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi n’imibereho y’abaturage babyo. 

Yatanze ingero z’imishinga ikomeye u Rwanda ruhuriyeho na Qatar, irimo uwo kwagura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Bugesera, kongerera imbaraga ubufatanye bw’ibigo by’indege n’ibindi. 

Yavuze ko u Rwanda rwubakiye iterambere ryarwo ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda ari na ho bahuriza hamwe mu kwiyubaka mu buzima, uburezi, umutekano w’ibiribwa, ikoranabuhanga n’inganda zinyuranye. 

Uretse inzego z’ubukungu, ibihugu byombi binafitanye umubano ukomeje gutera imbere mu kwimakaza umutekano n’igisirikare. 

RMS Ltd yasinyanye amasezerano ja Philex Pharmaceuticals
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 17, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE