U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 16, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025, Polisi y’u Rwanda yasimbuje abapolisi bagize itsinda RWAFPU3-6 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aho bari bamaze umwaka.

Itsinda RWAFPU3-6 rigizwe n’abapolisi 160 ririmo abagore 85 n’abagabo 75 riyobowe na SSP Donatha Nyinawumuntu, bahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane berekeza i Juba aho basimbuye bagenzi babo 80 bagize itsinda RWAFPU3-6 aho bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

CP Yahaya Kamunuga wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu muhango wo kwakira aba bapolisi yabashimiye imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje buzuza inshingano zabo.

Uretse ibikorwa bijyanye no gucunga umutekano w’abaturage, iri tsinda ryakoze ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kubaka igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo umuganda rusange wibanze ku isuku yo mu Mujyi wa Juba no mu nkengero zawo, gutera ibiti n’ibindi.

U Rwanda rufite abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Mozambique na Centrafrique.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 16, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE