U Rwanda rwashyizeho ibyanya byigisha abaturage gutera ibiti by’imbuto ziribwa

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’imyaka itanu yo gushyiraho ibyanya byihariye byo kuvugurura ubuhinzi bw’ibiti by’imbuto ziribwa bihangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi bikanatanga umusaruro uteza imbere abaturage babihinga.
Muri byo byanya ni ho hazajya higishirizwa abaturage uburyo bwo gutera ibyo biti no kubyitaho kugeza bitanze umusaruro.
Buri cyanya kizaba gifite ubuso bwa hegitari ebyiri, kizaba kiri muri buri Karere, mu Turere 5 twatoranyijwe, dufite imijyi yunganira Kigali, no muri Kigali ubwayo.
Habanabakize Protais, ushinzwe gahunda muri APEFA, umushinga akorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije, ari na wo uzashyira mu bikorwa uwo mushinga w’imyaka itanu, wo kuvugurura ubuhinzi bw’imbuto, asobanura ko gahunda yo kwigisha abaturage igamije kubafasha gusobanukirwa neza ibiti by’ingenzi batera bigatanga umusaruro kurushaho.
Yagize ati: “Icyo cyanya kizaba gifite hegitari ebyiri, kizaba kiri i Rubavu, Musanze, Nyagatare, Huye n’ikindi kizaba kiri mu mujyi wa Kigali.
Ibyo byanya bitanu byose hamwe bizaba bigizwe na hegitali 10 bizaba byujuje ibisabwa byo kugira ngo igiti kibe cyakura neza, ku buryo kizahinduka umurimashuri, buri wese yaza kwigiraho, yaba ushaka kubikora nka bizinesi y’ibiti by’imbuto, n’abaturage tukazabatambagizamo tubigisha gufatanya neza igiti kugera kigeza igihe gitanga umusaruro.”
Muri iyo gahunda kandi harimo guha abaturage ibiti byo kubafasha kwikura mu mirire mibi kandi bikanabateza imbere ari na ko bihangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Habanabakize ati: “Ibiti tuzaha abaturage muri iyi myaka itanu, tugomba kujya dutegurira ibiti hafi y’aho bizaterwa bigatuma, kimenyera kwihanganira aho bizaterwa, bigatuma kunamba kwabyo bivaho, ubusanzwe byavanwaga aha bikajya guterwa ahandi kuri bwa butaka kitari kimenyereye bikaba byatuma cya giti kitabasha kuhakurira.”
Yongeyeho ati: “Uburyo bwa kabiri ni ukubyitaho igihe kirekire mu buhumbikiro, tukabiha umuturage bimaze gukura, kuko kubiha umuturage kandi akeneye kujya gushaka ubuzima ahandi ashobora kubura umwanya wo kubyitaho bikangirika.”
Asobanura ko uwo mushinga unagamije gukora ubukangurambaga mu baturage bwo kubazamurira imyumvire ku kurya neza kandi indyo yuzuye ishamikiye ku biti by’imbuto no kugira umusaruro ubateza imbere mu by’ubukungu uva ku giti cy’imbuto.
Hari gahunda kandi yo kongera ingemwe z’ibiti by’indobanure byujuje ibisabwa kugira ngo bitange umusaruro.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Bagabe Cyubahiro avuga ko impamvu yo kuvugurura ubu buhinzi bw’ibiti bitanga imbuto, hagamijwe gufasha abaturage kwikura mu bukene ndetse no kurwanya imirire mibi.
Yagize ati: “Ikigamijwe ni uguteza imbere ubuhinzi bw’ibiti by’imbuto kugira ngo tuzamure imibereho myiza mu buryo bw’imirire. Murabizi ko imbuto ari ikiribwa gifasha kongera abasirikare b’umubiri. Kongera ibyo biti bifata ubutaka, utabiteye ubutaka buratemba bukajyana abantu, ikindi ni ibiti bifite amafaranga menshi cyane.”
Nyararuvugo Alphonsine umwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu yabwiye Imvaho Nshya ko we na bagenzi be bishimiye ubwo buryo kandi bagahamya ko na bo bazakomeza kwihatira guhinga ibiti by’imbuto bibafasha kurwanya imirire mibi aho batuye.
Ku ikubitiro icyo cyanya cyamaze gutangirizwa i Rubavu, n’ahandi mu minsi iri imbere kikazahatangizwa.
Muri iyo gahunda y’imyaka itanu, hazibandwa ku gutera ibiti byiganjemo ibya gakondo birimo amatunda, amaronji, amapapayi, imitima y’imfizi n’ibindi bizaterwa mu Turere 11 twatoranyijwe ari two Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Rubavu, Gicumbi, Ngoma, Kayonza, Kirehe Nyamagabe, Nyaruguru n’Umujyi wa Kigali.
Gahunda yo gutera ibitgi by’imbuto, MINAGRI ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Ababumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) n’indi miryango itari iya Leta itandukanye.
Muri rusange MINAGRI ivuga ko hazaterwa ibiti bisaga miliyoni 6 n’ibihumbi 400, mu mushinga biteganyijwe ko uzatarwa amafaranga y’u Rwanda miliyari 18.

