U Rwanda rwashoye miliyari 18 Frw gutera ibiti by’imbuto miliyoni 6

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 24, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa bisaga miliyoni 6 n’ibihumbi 400 mu mushinga w’imyaka itanu uzatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 18.

Ni umushinga watangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024.

Awutangiza ku mugaragaro Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr Cyubahiro Bagabe Mark, yasobanuye ko iyo gahunda igamije gutera ibiti by’imbuto ziribwa zifasha abaturage kwihaza mu biribwa bakava mu mirire mibi no kurwanya inzara ndetse n’ibifite ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Uyu ni umushinga w’imyaka itanu ku buryo uzaguka ukagera ku bantu benshi, aha mubona hari imisozi miremire kuhatera ibiti bya avoka byagira akamaro cyane.”

Yongeyeho ati: “Ibyo abana bacu bakeneye kugira ngo batagwingira birahari, tuvuge nk’umuturage ufite umurima wa metero 10 ku 10 agashyiramo urutoki, ntabwo rwamutunga ariko agiye agashyiramo ibiti bitanu by’avoka byatunga umuryango, ntabwo dukwiye kwihanganira ko abana bacu bagwingira hari ibiribwa hari ibiyaga dukwiye kongera ubukangurambaga.”

Ni igikorwa cyatangirijwe ku musozi wa Rubavu uhereye mu Murenge wa Gisenyi, ku ikubitiro hatewe ibiti 556, mu gihe mu Karere kose hatewe 5400.

Muri iyi gahunda hamaze guterwa ibiti 3600 ku mashuri n’ibiti 1800 byahawe abaturage mu ngo aho buri muryango wahawe ibiti bitanu.

Ni umushinga wo gutera ibiti by’imbuto ziribwa bisaga miliyoni 6 n’ibihumbi 400 uterwa inkunga n’umushinga APEFA akaba ari umufatanyabikorwa wa MINAGRI, uzaba ushyira mu bikorwa uyu mushinga wo gutera ibiti bisaga 6 400 000, utari uwa Leta ufasha abaturage kwishakamo ubushobozi bw’ibibateza imbere mu buhinzi (APEFA).

Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri APEFA Habanabakize Portais, yavuze ko mu gutera ibyo biti hazibandwa ku biti gakondo byera mu butaka bw’u Rwanda kandi byifitemo ubudahangarwa bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Impuzandengo y’ibiti tuzatera mu gihugu hose, mu Turere 11, ni ibiti bisaga 6 400 000 byiganjemo avoka, imyembe n’imitima y’imfizi (Coeur de Beauf), kuko hari ibiti bya gakondo tuzatera.”

Yongeyeho ati: “Ibiti byinshi dufite byakomotse mu mahanga ariko hari ibindi biti gakondo byari bimenyereye ubutaka bw’u Rwanda, nk’ubu hari igiti bita umutima w’ipfizi cyari igiti abantu bakunze ariko kikaba kitakigaragara cyane muri iki gihe. Hari akarere kera amapapaye n’ibindi.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko bishimiye gutangiza uwo mushinga.

Sinzabakira Mpozembizi wo Murenge wa Gisenyi, yagize ati: “Ibi biti bifite intungamubiri. Tugiye kujya tubitera ku bwinshi, birimo avoka, amapaye n’ibindi twizera ko bizaduteza imbere.

Sebyondo Samuel wo Murenge wa Rubavu we ati: “Iki gikorwa twacyakiriye neza, kuko twagira imbogamizi z’isuri yangiriza abaturage. Tuzatera byinshi dushyize imbara kugira bizabashe kutugirira akamaro.”

Nyiraruvugo Alphonsine yagize ati: “Ivoka iraryo kandi n’izi mbuto ziribwa turabizi ko zirinda indwara kandi gutangiza iyi gahunda byatwigishije gutera ibiti. Turashimira ubuyobozi kuko ishishikariza abantu gutera ibiti kandi turabizi ko bivura imirire mibi, tugiye kubitera ku bwinshi.”

Ibiti byose bizaterwa mu Karere ka Rubavu ni 467 350 birimo avoka, imyembe, amapapaye n’amaronji n’ibindi.

Uturere 11 tuzaterwamo ibyo biti harimo Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, na  Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Hari kandi Akarere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Turere twa Ngoma, Kayonza na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba no mu twa Nyamagabe, na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ndetse bikazaterwa mu Mujyi wa Kigali.

Mu biti bisaga miliyoni 6 n’ibihumbi 400 bizaterwa mu gihugu hose, hazibandwa kuri avoka, imyembe, amapapaye, amapera n’izindi mbuto zifasha mu kurwanya imirire mibi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 24, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE