U Rwanda rwashimye Umudepite wa USA wagaragaje ukuri ku bibazo bya RDC

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, yashimye Umudepite wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerikac (USA) Ronny Jackson wagaragaje impamvu muzi z’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Depite Ronny Jackson aherutse gusura ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho yabonanye by’umwihariko na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ndetse na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abandi bayobozi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Nyuma y’uruzinduko, Ronny Jackson yatanze ubuhamya ku bibazo bikomeje gukurura umwuka mubi mu Karere byerekeye umutwe wa M23, umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse n’ukutumvikana gukomeje hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame.

Nk’uko Perezidansi ya Congo yabitangaje, Jackson yasuye Kinshasa nk’intumwa yihariye ya Donald Trump, ndetse nyuma y’iminsi mike yanahuye na Perezida Kagame.

Mu buhamya yatanze, Depite Jackson yagize ati: “Nagiriye uruzinduko mu Rwanda, RDC, u Burundi na Uganda, mpura na ba Perezida b’u Rwanda, RDC n’u Burundi. Hari ibyo nasize nshimye n’ibyo nanenze.”

Yavuze ko mu byo yabonye ubwicanyi bukomeye mu Burasirazuba bwa Congo kandi ko hari umutungo kamere uhagije ariko wabuze gikurikiranwa.

Yashimangiye ko ibyo yabonye muri RDC bikwiye kubera isomo buri wese agaharanira ko ako gace kubona umutekano kandi bigafasha kompanyi nyinshi kuhashora imari.

Ati: “Muri RDC hari umutungo ubarirwa mu binyacumi bya za tiriyali z’amadolari y’Amarika, wagakagombye gutuma RDC iba igihugu cya mbere ku Isi gikize.”

Yagaragaje icyo gice ko cyabuze Umuyobozi kuko ubutegetsi bwa Kinshasa batabasha kukigenzura, asaba abo bayobozi ba RDC gukemura ikibazo cy’umutekano muke harimo no gusubiza agaciro abakambuwe barimo n’abari mu mutwe wa M23.

Yavuze ko uwo mutwe ukomeje guhangana n’ingabo za RDC (FARDC) abo bamwe mu basirikare bakwiye imishwaro abandi bagahitamo kwiyunga kuri uwo mutwe.

Yavuze ko umutwe wa M23 udakwiye kurambika intwaro gusa ahubwo ko ukwiye gutegwa amatwi ndetse n’abaturage irwanira bahunze bagatahuka.

Yavuze ko ibibazo u Rwanda rufitanye na RDC bikwiye gukemura binyuze mu biganiro ndetse na ruswa igaragara mu Burasirazuba bwa RDC igacika.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Amb Nduhungirehe yashimye ibyatangajwe n’uwo mudepite.

Yagize ati: “Birashimishije cyane kumva ubuhamya bw’ukuri, bwuzuye, butabogamye n’ubusesenguzi bwimbitse bwatanzwe n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wafashe umwanya n’igihe gihagije cyo gusura Akarere no gusobanukirwa impamvu muzi z’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, aho kujya mu mvugo zoroheje kandi zidafite ishingiro twakunze kumva muri bimwe mu bihugu by’i Burayi.”

Ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishingiye ku miyoborere mibi yimakaje ivangura n’irondakoko rishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yinjijwe muri icyo gihugu n’abashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi  bimwe uburenganzira bwabo,  aho Leta ifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR akomeje kubatoteza mu myaka myinshi, bakameneshwa abandi bakicwa, bitwa ko atari Abanyekongo.

Ni bimwe mu byatumye umutwe wa M23 wegura intwaro uza kubarwanira kuko wasabye RDC gukemura icyo kibazo ariko ubutegetsi bukomeza kwinangira.

Kugeza ubu umutwe wa M23 usaba ibiganiro n’ubutegetsi bwa Congo, nyuma y’imirwano imaze imyaka 3 bahangana aho yatumye umutwe wa M23 ufata imijyi ikomeye irimo uwa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu ukaba Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

Inama iheruka y’abakuru b’ibihugu mu miryango y’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’ay’ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) yashyizeho abahuza batanu, kugira ngo bafashe mu biganiro bizahuza M23 na RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko guhura kw’abo bayobozi mu nama yabaye ku wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, bagasuzuma ibyavugiwe mu nama iheruka y’Abaminisitiri bw’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu by’iyo miryango yabereye i Harare muri Zimbabwe, bitanga icyizere ku gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC.

Amb. Nduhungirehe yabwiye Televisiyo y’u Rwanda ko kuganira kw’abo Bakuru b’Ibihugu, bigaragaza icyizere n’ubushake butangiye kugaragazwa na Leta ya Congo, bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke binyuze mu nzira z’ibiganiro.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE