U Rwanda rwashimye Benin yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka 31

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Benin, Rosemary Mbabazi yashimiye igihugu cya Benin cyifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda no ku Isi, ku wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, hatangijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu munsi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Benin, Olushegun Abjadi Bakar mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere yagaragaje ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda kwibuka.
Yagize ati: “Benin yifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu gihe bibuka, kuri uyu wa 7 Mata, Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Twibuka, dushyigikira, kandi twiyemeje kurwanya ivangura mu buryo bwose. Ntabwo bizongera. Twibuke, Twiyubaka.”
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Mata 2025, Amb. Mbabazi abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: “Murakoze, bwana Minisitiri, ubutumwa bwanyu bw’ubumwe mwatanze ku izina ry’igihugu cyacu gishuti, Benin, turabushimira cyane. Jenoside yakorewe Abatutsi ntizasubire, Twibuke, twiyubaka.”
Ibihugu bitandukanye byakomeje kugaragaza ko byifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni inshingano zabyo kuko Umuryango w’Abibumbye, Loni, mu 2018 wasabye ko buri tariki ya 7 Mata ya buri mwaka, ibihugu byose bigize uwo muryango bigomba kuzirikana no guha agaciro Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, hagamijwe ko nta handi ku Isi bizasubira.