U Rwanda rwashimiwe kwiyemeza gutera inkunga ibiganiro by’i Nairobi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, bashimye ubufatanye bwagaragajwe n’Abakuru b’Ibihugu bya Senegal, Angola na Kenya binyuze mu nkunga y’amafaranga bateye ibiganiro by’amahoro bihurije Leta ya RDC n’inyeshyamba i Nairobi muri Kenya.
Perezida Tshisekedi na Kenyatta bashimye kandi Repubulika y’u Rwanda, iya Uganda ndetse na Tanzania byiyemeje gutanga umusanzu mu kongerera ubushobozi urugendo rw’ibyo biganiro bigamije kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ni nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri Uhuru Kenyatta yagiriye i Kinshasa nk’umuhuza w’ibiganiro by’i Nairobi ku wa 13 n’uwa 14 Ugushyingo 2022.
Perezida Tshisekedi yashimiye Uhuru Kenyatta kuba yaremeye kuba umuhuza w’ibiganiro bya Leta ya RDC na zimwe mu nyeshyamba ziteza umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bikomeje kubera i Nairobi, ndetse akaba anashyigikiye ubuyobozi bwa Tshisekedi urimo kwegereza ibihe byo gusoza manda ya mbere.
Muri urwo ruzinduko, Uhuru Kenyatta yumvise ibitekerezo n’ibyifuzo bya Minisitiri w’Intebe wa RDC Jean-Michel Sama, iby’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ingabo, Sosiyete Sivile n’abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aba Kivu y’Amajyepfo ndetse n’Intara ya Ituri.
Yaganiriye kandi n’abayobozi b’Umujyi wa Goma ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri RDC, mu rwego rwo kurushaho kumva impumeko iri muri icyo gihugu mu gihe gihanganye n’inyeshyamba za M23 zakuwe mu biganiro by’i Nairobi zitwa ibyihebe.
Uhuru Kenyatta kandi yanaganirije ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro (MONUSCO), bungurana ibitekerezo ku birebana no kuba izo ngabo zakorana bya hafi n’izoherejwe na EAC ndetse hakabaho n’ubufatanye mu gukusanya inkunga zikenewe mu gushyigikira ibiganiro by’i Nairobi.

Perezida Tshisekedi na Uhuru Kenyatta basuzumye aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibiva muri ibyo biganiro by’i Nairobi rigeze, bashimangira ko hakiri ibikenewe kuzuzwa bityo n’ubushobozi bukaba bukenewe.
Bagarutse ku myanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje inzego zitandukanye mu bihe byashize, byose bigamije kureba icyakorwa kugira ngo Uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro arambye, basaba Abanyekongo bose gushyigikira amasezerano y’i Nairobi agamije kugarura amahoro no gushinga umusingi w’uburumbuke n’iterambere birambye mu Gihugu no mu Karere.
Tshisekedi na Kenyatta bongeye kwiyemeza guharanira ko imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bihugu by’amahanga yanze gushyira intwaro hasi ku bushake guhatirwa kuzishyira hasi, ndetse abayigize bakoherezwa mu bihugu baturukamo babyanga babikunze.
Basabye imitwe yitwaje intwaro yose yashinzwe n’abenegihugu gushyira intwaro hasi ku bushake maze abayigize bagakurikira ibiganiro by’i Nairobi mu rwego rwo gushakira igisubizo kirambye umutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Bagaragaje kandi ko hakenewe ubufatanye binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo ibiganiro by’i Nairobi ndetse n’ibibera i Luanda, byose bigamije gutanga umurongo ukwiriye wo kugarura amahoro n’umutekano birambye muri RDC ndetse no kwimakaza umwuka mwiza wo kubana mu mahoro hagati y’ibihugu bihuriye muri EAC.
Uhuru Kenyatta yatangaje ko ibiganiro bihuza Guverinoma ya RDC n’inyeshyamba bizasubukura i Nairobi ku ya 21 Ugushyingo, asaba Abanyekongo bireba bose kubigiramo uruhare mu rwego rwo kutagira n’umwe usigazwa inyuma.