U Rwanda rwashimiwe guha urubuga n’ubushobozi abapolisikazi

Kuba ihame ry’uburinganire ryarimakajwe muri Polisi y’u Rwanda byo ntibikiri ingingo igibwaho impaka, kuko imibare itangwa kuva mu mwaka wa 2000 yerekana ubwiyongere bushimishije bw’abari n’abategarugori muri uru rwego.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, Polisi y’u Rwanda yari ifite umubare w’abapolisikazi batageze ku icumi mu gihe mu mwaka wa 2002 Polisi y’u Rwanda yari ifite abapolisikazi batagera no kuri 1%. Mu 2010, umubare w’abagore bari muri Polisi y’ u Rwanda wiyongereye mu buryo bugaragara aho wageze ku 10.3%, ndetse 2020 uza kuzamuka urenga gato 22%.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Dr. Thomas Kurz, yagaragaje ko abapolisikazi batiyongereye mu ngano gusa ahubwo bongerewe n’ubushobozi ndetse banahabwa urubuga rusesuye rwo kugaragarizamo ibyo bashoboye.
Amb. Kurz yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yafatanyaga n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye gufungura ku mugaragararo amahugurwa y’abapolisikazi 17 bazahugura abandi ku kwirinda kwinjiza no gukoresha abana mu ntambara.
Ni amahugurwa yateguwe n’Ikigo cyitiriwe Dallaire cyita ku Bana, Amahoro n’Umutekano (Dallaire Institute), akaba ari kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Amb. Kurz yavuze ko mu myaka 30 ishize ikibazo cyo kwinjiza abana nk’abasirikari mu bikorwa by’intambara byikubye kabiri biva kuri 5% mu 1990 ubu birarenga 10%, ati: Ibi bigaragaza ko iki kibazo gikeneye kwitabwaho cyane. Aya mahugurwa atwibutsa ko abapolisikazi mu gihe bahawe ubushobozi bafite ijwi ry’ingirakamaro mu kurinda abana n’imbaraga zo guharanira amahoro arambye muri sosiyete.”
Aho ni ho yahereye ashimira u Rwanda imbaraga rushyira mu guha urubuga abagore n’abakobwa mu gutanga umusanzu muri Polisi y’u Rwanda nk’uko bigenda no mu zindi nzego, agira ati: “Ndashima imirimo Leta y’u Rwanda ikora ndetse na Polisi y’u Rwanda mu gushyigikira amahoro n’umutekano haba mu gihugu no mu karere ariko hanashyirwaho urubuga aho abapolisikazi bongererwa ubushobozi n’ubumenyi bukenewe bubafasha mu nshingano za buri munsi hagamijwe gutanga umwanya wo gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba nshya zisubiza ibyo abana bakeneye.”
DIGP Felix Namuhoranye yavuze ko mu mwaka wa 2019 ari bwo Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Dallaire Institute, nk’ikigo cyiyemeje intego zirimo kongera ubushobozi bw’abapolisikazi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye by’Isi.
Yagize ati: “Akazi ko gucunga umutekano gakorwa n’abapolisikazi b’u Rwanda aho bakorera hose mu butumwa bwo kugarura amahoro gashimwa n’Umuryango w’Abibumbye, Ubunyamabanga bwawo ndetse n’ibihugu bakoreramo cyane cyane mu nkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara, ahagaragara abana bagiye bahura n’ihohoterwa ririmo no guhatirwa kujya mu gisirikare.”
Yakomeje ashimangira ko aya mahugurwa yo ku rwego rwisumbuye arimo guhabwa abatoranyirijwe kuzahugura abandi, azafasha abayitabiriye gusangiza bagenzi babo batabashije kuyitabira ubumenyi n’ubuhanga bahungukira.


