U Rwanda rwashimangiye ko rutabeshejweho n’inkunga z’amahanga

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 2, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuba inkunga z’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID) n’iz’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel), zarahagaze bitazakoma mu nkokora urwego rw’ubuzima zari zifatiye runini mu Rwanda kuko rutari rutunzwe n’inkunga gusa.

Iyo Minisiteri yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 02 Werurwe 2025, mu kiganiro n’Abanyamakuru ubwo hatangizwaga inama Mpuzamahanga y’Afurika yiga ku Buzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kuba hari imishinga yahagaritswe yafashwaga na USAID na Enabel bitazatuma urwego rw’ubuzima rudakomeza gukora nk’ibisanzwe.

Imwe mu mishinga yafashwaga n’ibyo bigo byombi harimo irebana   n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kurwanya Maraliya n’indwara z’ibyorezo, kubaka urwego rw’ubuzima no gufasha abanyeshuri biga iby’ubuvuzi cyane cyane abiga ububyaza n’ubuforomo. 

Ati: “Icyo namaraho impungenge ni uko izo nkunga ntabwo ari zo zari zitubeshejeho zonyine hari ibyo Igihugu cyakoraga mu rwego rw’ubuzima kandi bifite uruhare runini cyane. Ntabwo ibyo twakoraga biri buze guhagarara.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko kuziba icyuho kije gitunguranye bigoye ariko kuva hatangira gusakara amakuru avuga ku ihagarikwa ry’inkunga za USAID, bahise batangira ingamba zo kuziba icyo cyuho.

Ati: “Tumaze iminsi tubyitegura twanashyizeho uburyo tuzaziba icyo cyuho n’ubwo icyuho nk’icyo gitunguranye kandi kije hagati mu gihe twari turi gukora n’ibindi bikorwa, bisaba kongera tugasubira inyuma hakaba bimwe dusimbuza ibindi bitewe n’ubwihutirwe n’akamaro bifite cyane cyane ibijyanye n’imiti n’amavuriro kugira ngo akomeze gukora, n’abanyeshuri kugira ngo bakomeze bige.”

Yongeyeho ko hagiye kuvugururwa uburyo ibintu byinshi byakorwagamo ibyatwaraga igihe kinini bigatwara igito hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yavuze ko u Rwanda rwikuye ahantu kure rutabikesheje inkunga, ahamya ko ari umwanya mwiza wo kongera kwitekerezaho.

Yifashishije imbwirwaruhame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yigeze gutanga mu mwaka wa 2012, yagize ati: “Iyo umuntu yari yagutije ikote akakubwira ngo rinsubize ubwo na we ujya kwishakira iryawe cyane cyane iyo ashobora no kuba yaraguhaye n’iritagukwira ushobora kwigurira irigukwira.”

Yakomeje agira ati: “Ahubwo biratuma natwe dutekereza uburyo twabaho umuntu aguha yagira icyo akuraho ugasanga asa nk’ugufite kuri serumu cyangwa agufiteho n’ubundi bubasha burenze.  Na byo hari ukuntu bituma abantu bakanguka bakishakira ibisubizo byabo. Aho twavuye nk’Abanyarwanda nta nkunga twari dufite cya gihe ariko igihugu cyarazutse aho tugeze ubu ntabwo twagira ubwoba kuba hari igihugu runaka cyahagaritse inkunga ngo tugiye guhungabana.”

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yajya ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2025, yasinye amateka menshi arimo n’iryahagaritse inkunga zigenerwa amahanga zinyujijwe muri USAID.

Ibyo byatumye ibihugu byo muri Afurika bitangira kwibaza uko bizagenda nyuma yo guhagarikwa kw’izo nkunga ndetse n’ubuzima bw’abaturage babyungukiragamo.

Muri Gashyantare 2025, USAID yatangaje ko  abakozi bayo bose  bazashyirwa mu kiruhuko cy’amezi atatu, uretse abashinzwe imirimo ifitiye agaciro gakomeye ikigo, abayobozi bakuru, n’abashinzwe porogaramu zihariye.

Ku bijyanye n’abakozi bayo bakorera hanze ya Amerika, ikigo cyatangaje ko cyateguye gahunda yo kubasubiza iwabo ndetse no guhagarika amasezerano y’abakozi batari ngombwa.

Imibare igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/ 2024, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ingana na 126.457.174 z’amadolari ya Amerika, amenshi yagiye mu rwego rw’ubuzima kuko rwashyizwemo arenga gato miliyoni 58 z’amadolari y’Amerika.

Kuva mu 2023, USAID yateraga inkunga ibihugu bigera kuri 130 ku Isi, ikaba yabaraga miliyari 72 z’amadolari ya Amerika yatangwaga buri mwaka.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yasobanuye ingamba zafashwe mu guhangana n’ikibazo cy’inkunga zahagaritswe
  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 2, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE