U Rwanda rwasabye abagicumbikiye Abajenosideri kubageza imbere y’ubutabera

U Rwanda rwongeye gusaba ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubata muri yombi, bikabageza imbere y’ubutabera cyangwa bikabohereza kuburanishirizwa mu Rwanda.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku Nshuro ya 29 abari abakozi b’amashami y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 12 Mata, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko guhera mu mwaka wa 2007 u Rwanda rumaze kohereza impapuro zirenga 1000 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi zitarasubizwa.
Yagize ati: “Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yarangiye, abari muri Guverinoma y’u Rwanda bahunze, uhereye ku bari abasirikare, ababaye mu mitwe yitwaje intwaro bayikoze, bamwe muri bo baracyidegembya. U Rwanda rwatanze impapuro zisaga 1000 zo guta muri yombi abo banyabyaha banyanyagiye mu bihugu bimwe na bimwe.
Turahamagarira ibyo bihugu kugira ngo abakekwa bafatwe maze bashyikirizwe ubutabera hubahirizwa ibiteganywa mu mahame y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu baherereyemo, cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda.”
Minisitiri Dr. Bizimana yaboneyeho no gusaba ibihugu bigikoresha inyito ziteza urujijo gukoresha inyito yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ari yo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Tuboneyeho umwanya wo gusaba Ibihugu byose gukoresha izina rya nyaryo n’imibare y’abishwe muri iyo Jenosie kubera ko turacyabona bamwe mu banyepolitiki bakoresha imvugo ziteza urujijo. Hari abavuga ko habayeho ubwicanyi ku mpande zombi nk’aho yari intambara aho bamwe barwanaga abandi bakabasubiza. Jenoside yakorewe Abatutsi ni ubwicanyi bwateguwe bunashyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda y’icyo gihe.”
Yakomeje asaba ibihugu byose bihuriye muri Loni, imiryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa bayo kongera ukwiyemeza bashyira mu kurwanya Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu bibangamira uburenganzira bwa muntu muri kimwe mu bihugu by’abaturanyi.
Yavuze ko mu gihe hibukwa abari abakozi ba Loni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo guha icyubahiro izo nzirakarengane no guhumuriza abarokotse.
Akomeza agira ati: “Ni amahirwe kandi duhawe yo kongera gukangurira amashami ya Loni kugira icyo akora ku mvugo z’urwango zigenda zigaruka, n’ingengabitekerezo ya Jenoside yibanda ku mugabane wacu ndetse no mu Karere duherereyemo.
Yagaragaje kandi uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umusaruro w’urwango rwabibwe muri rubanda igihe kinini kandi ngo yabaye ku manywa y’ihango Umuryango w’Abibumbye ureba harimo n’ibihugu byari byaremeje amasezerano yashyiriweho gukumira no kurwanya Jenoside yemejwe mu 1948.
Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gushishikariza amahanga gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Amashami ya Loni mu Rwanda Ozannia Ojielo, yavuze ko bumwe mu buryo bwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzirikana kwigira kwaranze abayirokotse, ari ukwiyemeza ko amateka mabi atazisubiramo ukundi.
Avuga ku bari abakozi ba Loni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ozannia yagize ati: “Ntidukwiye kwibagirwa amasura yabo ndetse n’umusanzu batanze kuri sosiyete.”
Yakomeje agira ati: “Mu gihe dusubiza amaso inyuma tukareba amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Aabtutsi, ni iby’agaciro gakomeye gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho mu nzego zirimo ubumwe, ubwiyunge n’imibanire myiza muri sosiyete.”
Iki bikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) i Kigali, ahubatswe ibuye ry’urwibutso rwanditseho amazina y’abari abakozi ba Loni bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’amashami ya Loni mu Rwanda buragira buti: “Turabaha icyubahiro, kandi twifatanyije n’imiryango yabo ari na ko turushaho kwimakaza ubwiyunge n’amahoro arambye mu Rwanda.





