U Rwanda rwanyuzwe n’uko Dr. Munyemana Sosthène yahamwe n’ibyaha bya Jenoside
Guverinma y’u Rwanda yanyuzwe n’uko Dr Sosthène Munyemana wari umuganga w’abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahamwe n’ibyaha akurikiranyweho, Urukiko rw’Ubujurire rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rukemeza igifungo cy’imyaka 24 yakatiwe mu mwaka wa 2023.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, yahamije ko tariki 23 Ukwakira 2025, ari umunsi utazibagirana mu mateka y’ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko ari yo Dr Munyemana Sosthène yahamirijweho ibyaha bya Jenoside.
Ati: “Ibyaha bya Jenoside Dr Munyemana Sosthène yakoreye mu Mujyi wa Butare byamuhamye ubuziraherezo, ahanishwa igifungo cy’imyaka 24 nkuko byari byemejwe n’urukiko rwa mbere. Hari abavuga ko iki gihano ari gito ugererenyije n’uburemere bw’ubwicanyi bwa Jenoside, ariko icy’ingenzi ni uguhamwa n’icyaha.”
Yakomeje avuga ko icyemezo cy’ubutabera gihamije Dr Munyemana icyaha cya Jenoside gitanze amasomo akomeye ko ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu biregwa ababikoze bagahungira mu mahanga, atari ibirego bya politiki nkuko abaregwa n’abababuranira babivuga buri gihe mu rukiko, mu buryo bw’ibinyoma n’amatakirangoyi.
Ati: “Muri buri rubanza, aba bantu babeshya ko bakurikiranywe ku mpamvu za politiki, ko Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR ibahimbira ibirego mu rwego rwo kwihorera. Ibi birego mpimbano babunza aho kwiregura ku byaha bya jenoside bakoze, bisigaye byarabaye urwitwazo muri buri rubanza.”
Yakomeje avuga ko urukiko rutesheje agaciro ibinyoma Dr Munyemana n’abamuburanira bitwaje iteka mu miburanire yabo baharabika abacitse ku icumu ngo ni ababeshyi, bibasira abatangabuhamya bamushinje n’impuguke zivuka ukuri n’izandika amateka nyayo ya Jenoside.
Yavuze kandi ko Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris ruhaye ubutabera Abatutsi bishwe muri Jenoside bikozwe na Dr Munyemana, kandi ruhojeje abacitse ku icumu barokokeye i Cyarwa na Tumba, n’ahandi mu Mujyi wa Butare aho Dr Munyemana yiciye akanicisha abatutsi.
“[…] Ni icyemezo cyongeye kwereka abajenosideri ko jenoside ari icyaha mpuzamahanga gikurikiranwa ku isi hose, ko guhungira mu mahanga bitabaha ubudahangarwa.”
Urukiko kandi rwashimiwe ko rutesheje agaciro ibinyoma byatanzwe n’abavoka baburaniye Dr Munyemana, ‘bahisemo kuba abavugizi b’abicanyi, bagafatanya guhimba ibinyoma byikoma ubuyobozi bw’u Rwanda, bagahimba impamvu za politiki bagereka nkana kuri Leta y’u Rwanda aho kuburana urubanza rureba ibyaha bishinjwa Dr Munyemana ku giti cye.
Abamwunganiye bitwaza Leta y’u Rwanda barimo Me Philippe Meilhac waburaniye na Felicien Kabuga, Agatha Kanziga n’abandi, Me Biju Duval waburanye i Arusha imanza zirimo urwa Ferdinand Nahimana, no mu manza zitandukanye mu Bufaransa, Me Françoise Mathe, Me Vincent Lurquin, Me Philippe La Rochelle, Me Levy, Me Bourg n’abandi.
Aba Avoka barimo benshi baburaniye abajenosideri mu Rukiko rwa Arusha, bakaba iteka mu miburanire yabo batandukira, bagahimbira ibyaha Leta y’u Rwanda kandi atari yo iba iri mu rubanza, aho kuburana ibyaha bya Jenoside biba bifite ababikoze ku giti cyabo.
“[…] Ni ugutatira ubunyamwuga. Icyiza ni uko abacamanza batagwa muri uyu mutego nubwo Arusha ko byabaye mu manza zimwe na zimwe nk’urwa Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Zigiranyirazo Protais, Bagambiki Emmanuel, Ntagerura André, Nzuwonemeye François Xavier, Anatole Nsengiyumva n’abandi.”
Igihano kije kigaragaza ireme ry’urubanza rwaciwe n’Urukiko Gacaca rwa Ngoma Butare-Ville mu Rwanda, tariki 22 Mutarama 2010 mu bujurire rugahamya burundu Dr Munyemana Sosthène ubwicanyi bwa Jenoside, rukamukatira adahari igifungo cya burundu.
Mu mabi Dr Munyemana Sosthène yakoreye i Tumba, harimo gufungirana Abatutsi mu cyumba cy’inama cya Segiteri Tumba, akajonjora abicwa barimo Philippe Musake na Laurence Kanayire.
Ibindi byaha byamuhamye muri Gacaca ni ugutanga intwaro yahawe na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe no gukora ubwicanyi kuri bariyeri yo ku Mukoni. Abanenga ibyemezo byafashwe n’inkiko Gacaca nibumvireho, nibabone ukuri kw’ubutabera bwa Gacaca, barekere aho kwanjwa.
Urukiko Gacaca rwemeje ko Dr Munyemana Sosthène yagize uruhare rutaziguye mu itegurwa n’ikorwa rya Jenoside mu Mujyi wa Butare, by’umwihariko mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) aho bivugwa ko yishe abagore n’abana n’aho yari atuye i Tumba.
Abandi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bahungiye mu Bufaransa
Igihano kije gisanga ibyahawe abandi bajenosideri bahungiye mu Bufaransa bahamijwe ibyaha bya jenoside barimo Cpt Pascal Simbikangwa wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu mwaka wa 2016, Tito Barahira na Octavien Ngenzi bayoboye Komini Kabarondo, bakatiwe igifungo cya burundu mu 2018.
Abandi ni Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro wakatiwe imyaka 20 mu 2018, Claude Muhayimana wari Interahamwe yo ku Kibuye akaba yarakatiwe imyaka 14 mu 2021, Hategekimana Philippe alias Biguma wakatiwe igifungo cya burundu mu 2023 na Dr Rwamucyo Eugène wakatiwe igifungo cy’imyaka 27 mu 2024, akaba nawe yarakoreye jenoside i Butare kimwe na Dr Munyemana Sosthène n’abandi baganga.
Abaganga 25, abimenyereza umwuga 3 n’abaforomo 31 bakoze Jenoside i Butare
Nk’uko bishimangirwa na Minisitiri Dr. Bizimana, Imanza za Gacaca zaciwe mu Mujyi wa Butare zerekanye ko abaganga 25, abanyeshuri batatu bari bashoje amasomo y’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda bimenyereza umwuga muri CHUB, n’abaforomo 31 bakoreraga i Butare bahamijwe gukora ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bica abiganjemo abaganga n’abakozi bakoranaga.
Ku mpamvu zo kuzirikana amateka no kuyabungabunga, Minisitiri Dr. Bizimana yatanze urutonde rw’abaganga bakoreraga mu Mujyi wa Butare bahamijwe ibyaha bya Ienoside n’Inkiko Gacaca:
· Dr Nshimyumuremyi Jean-Berchmans
· Dr Rwamucyo Eugène
· Dr Munyemana Sosthène
· Dr Nsabumukunzi Straton
· Dr Bararengana Séraphin (murumuna wa Perezida Habyarimana)
· Dr Nshimyumukiza Jotham
· Dr Bigirimana Ignace bitaga Sederi (CDR)
· Dr Karemera Alphonse
· Dr Rugina Nizeyimana Emmanuel
· Dr Habarugira Pascal
· Dr Nsengiyumva Jean Nepomuscène n’umugore we Dr Nyiraruhango Berthe
· Dr Mugabo Pierre (ni umukwe wa Mbonyumutwa Dominique). Yakoze jenoside afatanyije n’umugore we Feresita Musanganire wari umuforomokazi muri CUSP Butare
· Dr Kageruka Martin
· Dr Habiyaremye Innocent
· Dr Mutwewingabo Bernard yakoranye jenoside n’umugore we Marie-Thérèse Kampire wigishaga muri Kaminuza, akaba umukobwa wa Dr Venant Ntabombura
· Dr Gatera Godefroid
· Dr Nyagasaza Aloys
· Dr Ngirabatware Bruno
· Dr Hakizimana Déogratias
· Dr Sijyeniyo Charles
· Dr Ndindabahizi Jean Chrysostome yakoranye jenoside n’umugore we Dr Nduwamariya Jeanne
· Dr Twagirayezu Emmanuel
· Dr Mwigimba Cyrille
· Dr Habimana Lin.
· Abarangizaga Kaminuza mu Ishami ry’ubuganga : Mupenzi Jean de la Paix, Teganya Jean Léonard na Bikomagu.
12) Abaforomo n’abaforomokazi :
· Remera Simeon n’umugore we Gemma nawe wari umuforomokazi
· Mukabandora Scolastique
· Mukamunana Juliette
· Musanganire Felesita
· Mukamuzima Philomene alias Kinanda,
· Uwimana Tereza
· Mukarurangwa Marie Rose (ni umukobwa wa Banyangiriki Zakariya wabaye Depite wa MRND igihe kinini). Bamuhimbaga Kaporali kubera ubugome bwe.
· Nyiramisago Tereza
· Kantengwa Annonciata
· Nyirahirwa Imakulata
· Musabyemariya Mariserina
· Uwimbabazi Emmanuel bitagaIrivan (yahungiye mu Busuwisi)
· Hakizimana Gerard alias Kazungu
· Habimana Athanase
· Gatera Anastase
· Kubwimana Theodore
· Twahirwa Joseph
· Mukandekezi Foromina
· Rwaliye Constance
· Murara Gabriel
· Ryumeko Charlotte
· Nikuze Venantie
· Mukarugwiza Monique
· Ukobizaba Janvier
· Nahimana Jean
· Ntahobavukira Réverien,
· Kangabo Boniface
· Rubangisa Alexis
· Ildephonse wakoraga muri Laboratwari y’Ibitaro bya Kabutare na Alexis wakoraga muri serivisi y’ubuvuzi bw’abana mu bitaro bya Kabutare.