U Rwanda rwakiriye inama y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya girikare muri Afurika

U Rwanda rwakiye inama y’Umuryango uhuza Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo mu Rwanda, Libya, na Tanzania (TROIKA), bakaba bahuriye ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (RDFCSC) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025.
Abo bayobozi mu byagisirikare, ibiganiro byabo byibanze ku gutegura inama ya y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika (ACoC).
Iyo nama ya ACoC, iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2025, aho abayitabira bazaganira ku buryo bwo guteza imbere umwuga wa gisirikare muri Afurika binyuze mu burezi, imyitozo, no kubakira ubushobozi abasirikare.
Inama ya TROIKA yafunguwe ku mugaragaro na Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa ACoC muri iki gihe.
Yitabiriwe kandi na Maj Gen Stephen Mnkande, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Tanzania, na Air Commodore Maghidr Nouri Ahmed, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Libya, bari kumwe n’intumwa bazanye.
Mu ijambo rye, Brig Gen Nyamvumba yashimangiye akamaro k’ubufatanye mu myitozo n’amashuri ya gisirikare, avuga ko ari uburyo bw’ingenzi bwo gukemura ibibazo by’umutekano ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Mu gihe duhuriye hano mu nama ya TROIKA, nongeye gushimangira akamaro k’ubufatanye mu myitozo n’amashuri ya gisirikare hagati y’amashuri yo muri Afurika. Ubu bufatanye ni ingenzi mu kongerera ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’umutekano by’ingorabahizi byugarije umugabane wacu.
Umwuga wa gisirikare w’ingabo za Afurika ni ingenzi, kandi tugomba gushyira imbaraga mu gutegura abayobozi n’abakozi bashoboye, bafite inshingano zo gucunga umutekano n’umudendezo kuri uyu mugabane no ku rwego rw’Isi.”
Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika izahuza abayobozi abaturutse muri Algerie, Botswana, u Burundi, Cameroun, Ethiopia, Côte d’Ivoire, Ginea Conakry, Kenya, Malawi, Maroc, Namibiya, Sierra Leone, Sudani y’Epfo, Togo, Uganda, Zambiya, Zimbabwe, Angola, Afurika y’Epfo, Nigeria, Sudani na Ghana, hamwe n’abagize TROIKA ari bo u Rwanda, Libya na Tanzania.

