U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 137 bavuye muri Libya

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya. 

Iryo tsinda rigizwe n’abantu bageze muri Libya baturutse mu bihugu bitandukanye, bakaba barimo 14 bavuye muri Eritrea, 81 bavuye muri Sudani, 21 bavuye muri Ethiopia, na 21 bavuye muri Sudani y’Epfo. 

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ndetse n’Umuryago w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) bashyizeho inkambi y’agateganyo ya Gashora ibafasha kubaho neza mu gihe bategereje ibihugu bibakira.

Guhera mu mwaka wa 2019, ubwo iyo gahunda yatangiraga, u Rwanda rumaze kwakira abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya 2.760, muri bo abarenga 2.100 bakaba baramaze kubona ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bibakira ku buryo buhoraho. 

Ibihugu byabakoriye yiganjemo u Bufaransa, Finland, u Buholandi, u Bubiligi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Suède, Canada na Norvège.

Ubuyobozi bwa UNHCR burashimira Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ku bwitange bashyira muri iyi gahunda yo gutabara ubuzima bw’Abanyafurika ibihumbi n’ibihumbi buri mu kangaratete.

Tariki ya 23 Kanama 2024, Leta y’u Rwanda yongeye gushyira umukono ku nyandiko yongera amasezerano yo gukomeza kwakira impunzi n’abimukira bafatiwe muri Libya bashaka kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi.

Ni inyandiko yashyizweho umukono n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia Gen Maj Charles Karamba wahagarariye Guverinomma y’u Rwanda, muri icyo gikorwa kigamije kurushaho gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’ubuhunzi n’ubwimukira ku Banyafurika bisanga mu bibazo bari mu nzira zo kujya i Burayi.

Iyo nyandiko y’inyongera yaje ikurikira iya mbere yashyizweho umukono ku wa 14 Ukwakira 2021, aho u Rwanda rwemeye ko ruzakomeza gukoresha Inkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023.

Icyo gihe byatangajwe ko ubushobozi bw’Inkambi y’Agateganyo ya Gashora bwongerewe bukava ku kwakira abantu 500 icya rimwe, bakaba 700.

Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo u Rwanda, Umuryango w’Afurika Yunze Ubunmwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi  (UNHCR), byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yatumye rwakira impunzi zaturutse muri Libya.

Binyuze mu kuvugurura ayo masezerano, Leta y’u Rwanda izakomeza kwakira no guha umutekano n’ibindi byangombwa nkenerwa impounzi n’abimukira cyangwa abandi bantu bari mu kaga bakuwe mu bigo bari bafungiwemo muri Libya.

U Rwanda rwakira aboherejwe ku bushake bwabo, kandi iyo bahageze bahabwa ibyangombwa byose nkenerwa ku bufatanye na UNHCR mu gihe bagitegereje kubona ibihugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira bikabatuza mu buryo buhoraho.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE