U Rwanda rwakiriye impuguke 600 ziga kuri serivisi zo kubaga abarwayi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 24, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, impuguke zisaga 600 mu kubaga abarwayi kwa muganga (surgeons) ziteraniye i Kigali mu Rwanda mu Nama Nyafurika yiga ku kubaga abarwayi kwa muganga. 

Ni inama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yibanda ku guteza imbere guhanga ibishya mu buvuzi bwo kubaga no kugeza ubuvuzi buboneye kuri bose muri Afurika.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nzanzimana Sabin, yavuze ko guhabwa serivisi zo kubagwa kwa muganga atari ubuzima buhenze bw’abifite gusa, ahubwo ngo bukenewe n’abantu bo mu byiciro byose.   

Yagize ati: “Kubona serivisi zo kubagwa kwa muganga si iby’abifite gusa, bikenewe n’abantu bo mu ngeri zose. Ni mutyo tuzihendure kandi ziboneke hose, nibura umuganga ubaga abarwayi aboneke kuri buri Bitaro by’Akarere.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko abasaga 600 bateraniye i Kigali bazagenzurira hamwe kandi bakifa ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gushimangira iterambere rya serivisi zo kubaga kwa muganga muri Afurika. 

Uretse impuguke mu kubaga abarwayi, iyi nama yanitabiwe n’abayobozi mu nzego z’ubuvuzi, abashakashatsi n’abanyapolitiki bose barajwe ishinga no kurushaho koroshya kubona serivisi zo kubaga abarwayi. 

Iyi nama ibaye nu gihe inzego z’ubuzima zitangaza ko Afurika ihanganye n’ikibazo cy’icyuho cy’abahanga mu kubaga abarwayi. 

Biteganywa ko kugeza mu 2030, umugabane w’Afurika uzaba ufite icyuho cy’abaganga basaga miliyoni 6 babaga abarwayi. 

Uyu munsi, icyuho na bwo kiragaragara cyane, kuko nibura 0,5  cy’umuganga ubaga ndetse na 0,1 cy’abatera ikinya basangira abantu 100.000, ukaba ari umutwaro uremereye cyane ku nzego z’ubuvuzi. 

Mu gushaka igisubizo cyihutirwa kuri iki cyuho, inama iteraniye i Kigali yitezweho gutegurirwamo ingamba zigamije kongerera ubushobozi abakora muri serivisi zo kubaga abarwayi no kurushaho kunoza izo serivisi kwa muganga. 

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganga ubaga abarwayi Bboneke kuri buri Bitaro by’Akarere”. 

Abitabiriye iyo nama biteguye guteza imbere gahunda zinyuranye zigamije kwigisha, kwimakaza ikoranabuhanga no gutegura ingamba zo kurenga imbogamizi Afurika igihangannye na zo zirimo no kutagira ubushobozi buhagije.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 24, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE