U Rwanda rwakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiro basaga 150

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko u Rwanda rwakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiriro 153 bafatiwe muri Libya, bashaka kujya mu bihugu by’i Burayi.
Aba biganjemo abakorerwaga ibikorwa bibi birimo iby’ihohotera, n’iyicarubozo mu nkambi bari barashyizwemo muri Libya.
Abo bimukira bageze i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023, bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Bageze mu Rwanda nyuma yo kugera muri Libya baturutse mu bihugu bitandukanye, harimo abavuye muri Sudani 82, Eritrea 56, Somalia batanu, Ethiopia icyenda na Sudani y’Epfo umwe.
MINEMA itangaza ko kugeze ubu mu Rwanda habarurwa abimukira n’abasaba ubuhingira 2 059 bakiriwe mu byiciro 16.
Imibare ya MINEMA kandi ivuga ko 68% by’abimukira n’abasaba ubuhingiro bageze mu Rwanda bamaze kubona ibihugu bizabakira.
Mu bihugu byemeye kubakira harimo Canada imaze kwakira 381, Suwedi yakiriye 255, Norvege yakiriye 193, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakiriye 168 u Bufaransa 141, Finland yakira 187, u Buholandi 82 mu gihe u Bubiligi bwakiriye 26.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ifite ubushake bwo gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’abimukira n’abasaba ubuhunzi ndetse no gufasha abaturage bakeneye ubufasha.


