U Rwanda rwakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiro 91

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye Icyiciro cya 17 cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro 91 bari bamaze iminsi mu nkambi baba barashyizwemo nyuma yo gufatirwa muri Libya, bashaka kujya i Burayi.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, yatangaje ko abo bimukira bageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 21 Werurwe 2024, aho bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora [Gashora Transit Center] iherereye mu Karere ka Bugesera.
Bageze muri Libya baturutse mu bihugu bitandukanye aho abavuye muri Sudani ari 38, abavuye muri Erithrea bari 33 naho abo muri Somalia ni 11, muri Ethiopia ni 7 ndetse na 2 bo muri Sudani y’Epfo,
Mu 2019, u Rwanda rwagiranaga amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi n’Afurika Yunze Ubumwe, ajyanye no kwakira mu buryo bw’agateganyo aba bimukira n’abasaba ubuhungiro.
Kuva icyo gihe, abagera kuri 2 059 ni bo bamaze kwakirwa mu byiciro 16. Imibare iheruka ya MINEMA igaragaza ko 68% bamaze kubona ibihugu bibakira birimo Canada imaze kwakira abarenga 381.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ifite ubushake bwo gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro ndetse no gufasha abaturage bakeneye ubufasha.


