U Rwanda rwaje imbere muri Afurika mu gutanga ubutabera buboneye

Raporo yerekeye uko ibihugu byubahariza ubutabera no kubaka Igihugu kigendera ku mategeko ku Isi y’umwaka wa 2024/2025, yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu 34 byo muri Afurika, rukaba urwa 40 mu bihugu 142 byo ku Isi byakoreweho ubushakashatsi.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yabigirutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, mu gutangiza Umwaka w’Ubucamanza, ashimangira ko u Rwanda rukomeje kugira amanota meza mu gutanga ubutabera buboneye.
Yagize ati: “Kuri uru rutonde u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere ku Isi, mu bihugu 16, biri mu nzira y’amajyambere. Iyi ni intambwe ikomeye ku gihugu cyacu, dore ko bigaragara ko ibindi bihugu byakoreweho isuzuma byasubiye inyuma, ugeranyije n’umwaka ushize. U Rwanda rwagumye kuri wa mwanya rwari ruriho n’umwaka ushize.”
Uwo muyobozi yavuze ko u Rwanda rwakomeje kuzamuka mu manota mu nzego zijyanye no kugabanya ruswa no kubahiriza ubwisanzure n’uburenganzira bya muntu.
Yavuze ko ibyo rubikesha kwimakaza politiki, amategeko n’ingamba rwashyizeho mu kurwanya ruswa.
Yavuze ko u Rwanda rwimakaje gukorere mu mucyo no kuba abantu babazwa inshingano na byo bikomeje kuruhesha amanota meza mu gutanga ubutabera.
Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja, yavuze ko ikindi cyatumye u Rwanda rukomeza kongera amanota mu gutanga ubutabera bunoze ku rwego mpuzamahanga, harimo gukoresha ikoranabuhanga mu nkiko aho byafashije kwegereza abaturage ubutabera.
Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko muri gahunda ya Kabiri y’imyaka itanu 5 yo Kwihutisha Iterambere (NST2) (2024-2029), u Rwanda rufite intego yo kugabanya ibirarane mu nkiko bikava kuri 62% byariho muri NST1(2017-2024) bikagera kuri 30%.
Minisitiri Dr Ugirashebuja ati: “Hazabaho kandi gukomeza kwimakaza politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, ndetse n’iy’ubutabera mpanabyaha, zemejwe muri 2022.”
Yasabye Abanyarwanda n’abaturarwanda kugira umuco wo kwemera gukemura ibibazo badasiragiye mu nkiko.
Minisiteri y’Ubutabera yashimangiye ko muri NST2 byitezweko ko ibibazo bizarangizwa binyuze mu kumvikanisha abafitanye ibibazo bizava ku 10% byariho muri NST1 bigere hejuru ya 30%.
Imibare y’imanza zikemuka binyuze mu buhuza bukorewe mu nkiko igaragaza ko yiyongereye, aho yavuye ku manza 243 ya 2022, igera ku zisaga ibihumbi 3 zakemuwe mu 2024/2025.
Imanza zose zakemuwe mu buhuza kuva mu 2022 kugeza muri Kamena 2025, zisaga ibihumbi 7.
Mu gihe izakemuwe binyuze mu kumvikanisha ababuranyi hashingiwe ku kwemera icyaha, ziyongereye ziva kuri 934 mu 2023/2024, zigera ku 11 846 mu 2024/2025.
Kuva ubwo buryo bwatangira hari imanza 22 631 zakemuwe binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.
Hagati aho kandi kuva mu mpera za 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahawe inshingano zo kumvikanisha urega n’uregwa, aho mu mwaka wa 2024/2025, imanza zakemuwe muri ubwo buryo zisaga 2 680.
Dr Ugirashebushaja ati: “Ibi byose byerakana ko politiki n’ingamba Leta yashyizeho zirimo gutanga umusaruro ushimishije”.
Mu manza 151 zashyikirijwe inzu yashyiriweho gukemura ibibazo binyuze mu buhuza (EDR), ikorera i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, muri zo izigera ku 149 zarakemutse, ebyiri gusa zikaba ari zo zitakemutse mu 2024/2025.

