U Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora Ihuriro ry’ibigo bitunganya amasoko ya Leta

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

U Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora Ihuriro ry’Ibigo bishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta ku Mugabane wa Afurika, aho rwasimbuye Côte d’Ivoire yari ku buyobozi.

Uwingeneye Joyeuse, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta Mu Rwanda (RPPA) yavuze ko u Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga amasoko ya Leta no guhugura ibihugu binyamuryango by’iri huriro.

Avuga kandi ko iri huriro rigamije kugira ngo ibihugu b’inyamuryango bihane imbaraga, byuzuzanye mu murimo bakora wo gutunganya amasoko ya Leta.

Ati: “Abarigize abenshi n’ibigo bashinzwe gutunganya amasoko ya Leta nkuko na RPPA ari cyo ishinzwe, icyo ni cyo tuzashyiramo imbaraga.

Icyo bivuze ku Rwanda, ni uko u Rwanda ruzakomeza kugeza ku bind ibihugu icyo rushoboye ari ko rukomeze no kwigira ku bindi bihugu.”

U Rwanda rwatangiye kuvugana n’ibindi bihugu birimo icya Togo, Eswatini, Guinée Conakry, Zimbabwe ndetse n’ibindi byagize ubushake bwo gukorana n’u Rwanda ngo rubashe kubaha ikoranabuhanga rikoreshwa n’Umucyo mu gutanga amasoko ya Leta.

Akomeza agira ati: “Nabo babonye ibyiza byo gukorera muri sisiteme kuko nko mu Rwanda icyo byagabanyije, byagiye bigabanya ingendo abantu bakoraga bapiganira amasoko, byagabanyije ibibazo twari dufite bijyanye na Ruswa aho kuba umuntu yahura n’undi bidakunda.”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE