U Rwanda rwahagarariwe mu nama ihuza Afurika na CARICOM 

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 7, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Iganda, Sebahizi Prudence yahagarariye u Rwanda mu nama ya kabiri ihuza ibihugu bya Afurika n’Umuryango w’Ibihugu bya Karaïbe,  (Second Africa-CARICOM Summit) iri kubera Addis Ababa muri Ethiopia igamije gushimangira ubufatanye mu guharanira ubutabera.

Iyo nama yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya  07 Nzeri 2025, iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti:”Ubufatanye nyambukamipaka mu guharanira ubutabera n’indishyi ku Banyafurika n’Abakomokaho”, ikaba ije ikurikira iyabaye ku wa 07 Nzeri 2021.

Biteganyijwe ko irushaho gushimangira ubufatanye bw’Abanyafurika n’ababakomokaho n’ibihugu bya Karayibe no gufatanya mu bya politiki n’amategeko baharanira indishyi n’ubutabera ku rwego rw’Isi.

Ni inama inagaruka  ku bibazo bihuriweho n’abakomoka ku Banyafurika; haba abatuye mu birwa bya Karayibe n’ahandi ku Isi, gushyira hamwe mu by’ubukungu, ubucuruzi, ubuzima, uburezi, umuco, no gukomeza gukora ubuvugizi mu butabera ku rwego mpuzamahanga.

Umuryango CARICOM washinzwe mu 1973 ugamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu, politiki, umuco n’imibereho y’abaturage hagati y’ibihugu biwugize ariko waje kwaguka ugirana umubano na Afurika ubinyujije mu bufatanye bwihariye bw’ibihugu mu buryo bwa politiki, ubukungu, umuco n’ubutabera.

Buteganyijwe kandi ko iyo nama ifasha mu gutegura gahunda y’ubufatanye izayobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe na CARICOM mu butwererane bw’ibihugu byo ku mpande zombi. 

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 7, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE