U Rwanda rwahagarariwe mu irahira rya Perezida w’Angola

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard, ari i Luanda muri Angola aho yitabiriye umuhango w’irahizwa rya Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço ugiye kurahirira kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri kuri uyu wa kane taliki ya 15 Nzeri 2022.

Ni umuhango ubera mu murwa Mukuru rwagati wa Luanda, ahitwa Praca da Republica hazwi cyane ku biti by’ingazi (palm trees) biteye ku murongo mu buryo bubereye ijisho.

Muri uyu muhango Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ukaba wanitabiriwe n’abandi bakuru b’Ibihugu batandukanye barimo na Perezida wa Repubulia Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Perezida João Lourenço wari umukandida w’Ishyaka riharanira Ukwibohora kw’Angola (MPLA) ryayoboye kuva mu 1975, yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku ya 24 Kanama 2022 aho yegukanye amajwi 51.17% nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Ishyaka riharanira Ubwigenge busesuye bw’Angola (UNITA) na ryo rikomeye muri icyo gihugu, ryabonye amajwi 43.95%, ariko ntiryanyuzwe n’ibyavuye mu matora nubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatesheje agaciro ikirego cyabo.

Mu myiteguro y’irahira ry’Umukuru w’Igihugu cy’Angola, umubare munini w’abapolisi n’abasirikare wagaragaye mu Mujyi wa Luanda aho bacunze umutekano kugeza n’ubu, nyuma y’amakuru y’uko abatavuga rumwe na Leta bashobora kuba bateguraga kuvundira uyu muhango.

Ibyo byanatumye bamwe mu batavuga rumwe na Leta bavuga ko abasirikare n’abapolisi bakwijwe mu bice bitandukanye ari uburyo bwo gutera ubwoba abaturage bashakaga kwigaragambya bamagana ibyavuye mu matora.

Nyuma yo kurahirira kuyobora iki gihugu, Perezida João Lourenço yiyemeje gukora impinduka mu bukungu, igihugu kikigobotra imyenda y’umurengera cyahawe n;u Bushinwa.

Yavuze ko mu byo azashyira imbere harimo guteza imbere urwego rw’abikorera, kwagura ibicuruzwa na serivisi Igihugu kibona imbere ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga, bikajyana no guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE