U Rwanda rwagaruye abantu 10 bari bagiye gucuruzwa muri Myanmar

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu cyumweru gishize yabashije gucyura mu gihugu abantu 10 bari bagiye gucuruzwa mu gihugu cya Myanmar cyo ku Mugabane wa Asia.

Abinyujije ku mbuga nkorambaga ze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yagaragaje ko u Rwanda rwakiriye abo bantu mu cyumweru gishize kandi rufite amakuru ko hari n’abandi basigayeyo.

Yagize ati: “Guverinoma ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), mu cyumweru gishize yacyuye mu gihugu abantu 10 bari baragizwe abacakara b’icuruzwa ry’abantu bari muri Myanmar.”

Yongeyeho ati: “Turabizi neza ko hari abandi 5 bagihari, kandi turakomeje gukora ibishoboka byose ngo na bo babashe kugaruka mu gihugu.”

Hari amakuru avuga ko hari Abanyarwanda benshi bajyanywe mu bihugu byo mu majyepfo y’u Burasirazuba bwa Aziya birimo Myanmar na Laos, bakomeje gusaba ko Leta y’u Rwanda yabafasha gutaha iwabo.

Aba baturage bavuga ko bajyanywe n’abantu babizezaga akazi keza kandi gahemba neza muri ibyo bihugu, nyamara bagezeyo basanga barashutswe n’abacuruzi b’abantu. Barasaba ubufasha bwihuse kugira ngo babashe gusubira mu Rwanda amahoro.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko abantu 297 bahuye n’ibikorwa byo gucuruzwa mu myaka itanu ishize, abagore akaba ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%.

Hagati ya 2019-2024 imibare igaragaza ko abantu 297 bacurujwe.

Mu mwaka wa 2019-2020 abacurujwe bari abantu 91, hagati ya 2020-2021 hacuruzwa abantu 61, mu 2021-2022 abagizweho ingaruka zo gucuruzwa ni 41.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yagaragaje ko u Rwanda rwakiriye abo bantu mu cyumweru gishize kandi ko hari n’abandi basigayeyo
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE