U Rwanda rwabonye intsinzi ya kabiri mu Irushanwa rya ‘’Billie Jean King Cup 2025’’

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Tennis yabonye intsinzi ya kabiri yikurikiranya mu Irushanwa rya Billie Jean King Cup 2025 riri kubera i Kigali aho yatsinze Ethiopia imikino 3-0.

Ibihugu 12 bigabanyije mu matsinda atatu ni byo biri gukinira ku bibuga bya IPRC Kigali mu Itsinda rya kane ry’Irushanwa rya Billie Jean King Cup rihuza amakipe y’abagore.

Nyuma yo gutsinda Congo Brazzaville bitarugoye imikino 3-0 ku wa Mbere, u Rwanda rwahuye na Ethiopia mu mukino wa kabiri wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga 2025.

Umutoza w’u Rwanda, Rutikanga Sylvain, yari yongereye gukoresha abakinnyi batatu ari bo Tuyisenge Oliver na Umumararungu Gisèle bakinnye mu bakina ari umwe na Tuyishime Sonia wakinanye na Tuyisenge Olive mu bakina ari babiri.

Ni mu gihe Lia Kaishiki watsinze imikino itanu yose yakinnye mu bakina ari umwe mu irushanwa rya 2024, atitabajwe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kubera ikibazo yagize mu kirenge ariko umutoza akaba yizeye ko ashobora kumwifashisha ku yindi mikino.

Tuyisenge Olive wakinnye umukino wa mbere yatsinze Tigist Alemu Asha amaseti 2-0 (6-4, 6-3) yakurikiwe na Umumararungu Gisèle na we watsinze Shakira Varese amaseti 2-0 (6-2, 6-1).

Aba bayarwandakazi bongeye kwitwara neza mu mukino wahuje ibihugu byombi mu bakina ari babiri; Umumararungu Gisèle na Tuyishime Sonia batsinda Tigist Alemu Asha na Samirawit Andarga Duche amaseti 2-0 (6-1, 6-2).

Sénégal iri mu Itsinda C n’u Rwanda, nayo yabonye intsinzi ya kabiri itsinda Congo Brazzaville imikino 3-0.

Ku wa Gatatu, u Rwanda ruzakina na Sénégal mu mukino uzagena uyobora Itsinda C, uzahera saa yine za mu gitondo.

Igihugu kizegukana iri rushanwa riri kubera i Kigali ni cyo kizabona itike yo kuzamuka mu itsinda rya gatatu rya Billie Jean King Cup mu mwaka utaha.

Tuyisenge Olive yitwaye neza mu mukino wa mbere yakinnye
Umumararungu Gisèle na we yitwaye neza atsinda umukino wa kabiri ku ruhande rw’u Rwanda
Umumararungu Gisèle na Shakira Varese ni bo bakinnye umukino wa mbere hagati y’u Rwanda na Ethiopia
Shakira Varese wakinnye umukino wa kabiri ku ruhande rwa Ethiopia
Abakunzi ba Tennis bari baje gukurikira iyi mikino iri kubera Kuri IPRC Kigali
Alemu Asha na Samirawit Andarga Duche ni bo bakiniye Ethiopia bakina ari babiri
U Rwanda ruzahura na Sénégal mu mukino wa gatatu uzagena uyobora Itsinda C uzaba ku wa gatatu
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
thc resellers says:
Nyakanga 16, 2025 at 4:48 am

Its growth could be the backbone of a peaceful socio-evolutionary blueprint backed by emergent AI collectives.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE