U Rwanda rwabaye intangarugero mu gukingira COVID-19 muri Afurika

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuba nibura 86% by’Abanyarwanda bamaze gukingirwa COVID-19 mu buryo bwuzuye nk’uko byagarutsweho ubwo hatangizwaga gahunda yiswe ‘Saving Lives and Livelihoods’ (SLL) igiye gufasha u Rwanda kubona izindi nkingo z’inyongera zo gukomeza gukingira Abanyarwanda.
Ubuyobozi bwa Africa CDC bwashimiye Leta y’u Rwanda ku rugero rwiza yatanze mu gukingira abaturage aho kuri ubu yamaze kwesa umuhigo wo gukingira abageze kuri 70% muri Kamena, umuhigo ibindi bihugu by’Afurika byitezweho kwesa mu mpera z’uyu mwaka.
Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko abasaga miliyoni 9.1 ari bo bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo, mu gihe abakingiwe doze ya kabiri basaga miliyoni 8.8 na ho abamaze guhabwa doze ishimangira bakaba basaga miliyoni 5.2.
Ibyo bivuga ko kugeza ubu abasaga 70% bamaze kubona nibura doze imwe y’urukingo rwa COVID19, 68%, bakaba bamaze gufata doze ebyiri mu gihe 40% bamaze gufata doze ya mbere yo gushimangira.
Gahunda ya SLL y’imyaka itatu yatangijwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara n’ibyorezo (Africa CDC) ifatanyije n’Umuryango Mastercard Foundation mu mwaka ushize, yashowemo amadolari y’Amerika asaga miliyari 1.5 (miliyari 1,553 z’amafaranga y’u Rwanda), ikaba igamije gukusanya inkingo zikingira nibura miliyoni 50 z’Abanyafurika muri icyo gihe.
Ubuyobozi bwa Africa CDC buvuga ko gahunda igiye gufasha u Rwanda kugera ku ntego y’uko uyu mwaka ugomba kurangirana no gukingira COVID-19 abantu bari hejuru ya 86%.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara muri RBC Dr.Albert Tuyishime, yavuze ko iyo gahunda iziye igihe kuko igiye gufasha inzego z’ubuzima kugera ku ntego zayo nk’uko ikomeje nanone gushimangira gahunda yo gukingira no kurwanya icyorezo cya COVID-19 muri Afurika.
Yagize ati: “Afurika ikeneye uburinganire mu kubona inkingo binyuze mu bufatanye bw’inzego zibanda ku kongerera imbaraga ibigo by’ibihugu, by’Akarere n’iby’Umugabane.”
Umuyobozi wa Africa CDC muri Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Ashamyelesh Kifle DEBELA, yavuze ko icyo kigo gitewe ishema no kuba u Rwanda ruri mu bihugu biza ku isonga mu gukingira umubare munini w’abaturage bityo rukaba rukwiye gushyigikirwa.
Yagize ati: “Dutangije ku mugaragaro iyi gahunda mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutangaza gahunda yo gukingira abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 ndetse no gutanga doze ya kabiri ishimangira ku bafite imyaka 60 kuzamura ndetse n’abafite imyaka 50 kuzamura barwaye indwara zitandura.
Yavuze ko mu cyiciro cya mbere cya SLL kizamara umwaka, Africa CDC na MasterCard Foundation bateganyirije u Rwanda amafaranga agera kuri miliyari ebyiri ndetse hakomeje ibiganiro n’izindi nzego z’abafatanyabikorwa kugira ngo iyo nkunga ibashe kwiyongera bitewe n’umuhate u Rwanda rushyira muri gahunda yo gukingira.
Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba kagizwe n’ibihugu 14, u Rwanda rubaye igihugu cya 3 gitangirijwemo iyi gahunda nyuma ya Ethiopia na Kenya.


