U Rwanda ruzatera ibiti miliyoni 65 muri uyu mwaka

Guverinoma y’u Rwanda yatangije umushinga wo gutera ibiti miliyoni 65 hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije bikazatuma ubuhinzi bubona umusaruro.
Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, mu muganda ngarukakwezi wakorewe mu Karere ka Rwamagana aho Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’umufatanyabikorwa wayo mu gutera ibiti, One Ancre Fund (Tubura).
Ni ibikorwa byabanjirijwe n’ijoro ryo kwishimira ko mu myaka irindwi ishize, Tubura yateye ibiti miliyoni 100 ku butaka bw’u Rwanda kandi iyo gahunda ikaba ikomeje.
Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rukataje mu gutera ibiti byinshi kandi by’amoko atandukanye hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati: “Muri iki gihe cy’imvura twateguye ingemwe nyishi cyane, miliyoni 65, hari abafatanyabikorwa batandukanye twakoranye kugira ngo ibyo biti bitandukanye biboneka birimo iby’ishyamba n’ibivangwa n’imyaka, iby’imbuto n’ibiti by’umutako.”
Yongeyeho ati: “Iyo urebye akamaro igiti gifite ukareba n’ukuntu ikirere cyahindutse, hagomba kuboneka uburyo bwo gukurura imvura kandi ibiti bifite uruhare rukomeye cyane.”
Minisitiri Dr Uwamariya yashimiye Tubura ko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi muri iyo gahunda yo kongera ibiti mu Rwanda. Yumvikanishije ko bagiye kwagura imikoranire bakora ubushakashatsi ku biti bikwiye guterwa bitangiza ubutaka ahubwo bikabwongerera agaciro.

Ati: “Murabizi ko nk’inturusu ntabwo ushobora kuyitera mu butaka ngo ivangwe n’imyaka birasaba rero gukora ubushakashatsi mu kumenya ubwoko bw’ibiti twatera, kugira ngo biduhe umusaruro.”
Umuyobozi Mukuru wa Tubura, Bwiza Belinda yagaragaje ko n’ubwo bishimiye ko mu myaka irindwi ishize bateye ibiti miliyoni 100, bakomeje gutera n’ibindi.
Yagize ati: “Ibiti bifasha abahinzi kuko urabona ko imvura yabuze rero uko tugenda tubyongera bikurura imvura. Ibiti miliyoni 100 twateye birahari ugiye kubaza abahinzi wabibona twabikoze dufatanyije na Leta. Turimo gukora ubushakatsi ngo tubone icyatuma ibiti bimera neza ntibyangizwe.”
Abaturage bishimira ko hakomeje kongerwa ibiti bikurura imvura bityo bagahamya ko ubuhinzi bwabo mu gihe kiri imbere nta kibazo buzahura na cyo.
Icyakora bagaragaza ko bifuza mu ngo ibiti by’imbuto kuko bifite intungamubiri kandi bigatanga n’amafaranga.
Ngendahimana Felicien wo mu Murenge wa Munyaga ati: “Nifuza ibiti by’avoka, umuwembe n’amaronji kuko ni byo bigira intungamubiri ku muntu.”
Undi ati: “Nkeneye avoka, imyembe n’amaronji kuko bigira akamaro ku mubiri kandi ni imari ishyushye.”
Minisiteri y’Ibidukikije yizeza ko hari gahunda yo kugeza ku muryango ubikeneye ibiti by’umwihariko ibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ziribwa. Gusa igasaba abaturage kwita ku biti byatewe kugira ngo bitange umusaruro byitezweho.
Kuri uyu wa Gatandatu mu muganda wabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyaga, Minisiteri y’Ibidukikije, Tubura n’abandi bafatanyabikorwa bafatanye n’abaturage gutera ibiti ibihumbi 25 ku buso bwa hegitari 17.

