U Rwanda ruzakira inama y’Ikigo cy’imicungire y’imishinga

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

U Rwanda ni rwo ruzakira inama y’Ikigo cy’imicungire y’imishinga (PMI) muri Afurika hagamijwe kongera ubumenyi mu kuyobora imishinga kuko hari igihe imishinga itagera ku ntego.

Umuyobozi Mukuru wa PMI muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, George Asamani yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi, agaragaza ko hakenewe kongera ubumenyi mu micungire y’imishinga.

Yagize ati: “Imishinga iratangira urugero waba warasezeranyije abaturage kuzubaka umuhanda mu gihe cy’imyaka ibiri, ya myaka ibiri ikarangira nta n’ibuye, nta mashini iragera ahateganyijwe kunyuzwa umuhanda. Biba ari ikibazo kuko intego z’umushinga zitazagerwaho. Kugira ngo umushinga utangire bisaba ubushobozi ndetse n’ubumenyi mu micungire yawo.”

Yakomeje asobanura ko imishinga iri mu buryo bwinshi, kubihuza na PMI ari ukubihuza n’ubumenyi nyirizina bw’uburyo umushinga uyoborwa, kuko ari byo bituma umushinga ugera ku ntego zawo, ugashyirwa mu bikorwa neza.

U Rwanda ruri muri uwo muryango, bigashimangira ubushake bwo guteza imbere inozwa ry’imishinga binyuze mu bumenyi butangwa n’Ikigo cyo guteza imbere imicungire y’imishinga harebwa niba uje gukemura ibibazo bihari.

Yongeyeho ko imishinga itekerezwa n’abantu, ikicwa n’abantu kandi igakizwa n’abantu.

Iyo nama izabera mu Rwanda izaba ari mpuzamahanga, izatangira kuva ku ya 18 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2024, mu gihe iy’umwaka wabanje yabereye i Nairobi muri Kenya, ikitabirwa n’impuguke zisaga 700.

Ni inama yitezweho, gukomeza gutuma uko abantu biyungura ubumenyi bikagira uruhare runini mu kuzamura urwego rw’imicungire y’imishinga bizanagira uruhare mu guhindura ibipimo ngenderwaho mu kunoza imishinga. Hari ukubaka ubushobozi binyuze mu bukangurambaga ku mishanga itandukanye ikemura ibibazo bihari.

Umuyobozi wa PMI Rwanda, Innocent Kayigamba, yagize ati: “Dushobora kwitega ko ubukungu hashyizwemo imbaraga buzazamuka kugera kuri 7%.

Yongeyeho ko mu mishanga itandukanye iba ifite umwihariko mu micungire yayo, ariko na none ko kunozwa k’umwe kuguira umumaro ku yindi.

Ati: “MPI iteza imbere umwuga ufasha abantu n’ibigo kugera ku ntego biyemeje binyuze mu mishinga yakozwe neza kandi imbaraga zikenewe mu nzego zose ari ubuzima, ubukerarugendo kuko uko ibikorwa by’umushinga bigenda bitera imbere, ari ko ibyifuzo by’impuguke mu mishinga bizagenda bigerwaho neza bikihuyisha iterambere.”

Kuba inama igiye kuzabera mu Rwanda ni ryo huriro rinini rizaba rihuje ari abakora imishinga, abantu bigisha ndetse n’umuryango mugari wa PMI.

Kayigamba yakomeje agaragaza ko kugira umushinga bidahagije, ahubwo kugira ubumenyi kuri wo bifasha kuwushyira mu bikorwa.

Ati: “Twe tuzamo nk’ishami ry’u Rwanda kuko turi abanyamuryango kandi abantu basobanukirwe neza ko buri mushinga ugira ubumenyi wagenewe bwihariye.”

Buri mushinga ugira umumaro mu kuwucunga ugakorwa ukarangira kuko  biba bifasha kubaka iterambere.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE