U Rwanda ruzakira ibirori byo guhemba abakinnyi b’amagare bahize abandi muri Afurika

U Rwanda rwahawe kwakira ibirori bizahemberwamo abakinnyi b’indashyikirwa bahize abandi mu gusiganwa ku magare ku Mugabane wa Afurika.
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere, n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) izahemba bizabera i Kigali mu Rwanda tariki ya 28 n’iya 29 Ugushyingo 2025.
Bazahemba abagabo n’abagore, haba mu babigize umwuga n’abatarabigize umwuga.
Abategura iki gikorwa bahisemo ko u Rwanda ruzongera kucyakira mu 2026, mbere y’uko gitangira kwakirwa n’ibindi bihugu.
Mu bazahembwa harimo umukinnyi wahize abandi mu byiciro byose by’abagabo, umukinnyi mwiza mu bagore [Best Woman Elite], umukinnyi mwiza w’umugabo utarabigize umwuga n’Ikipe y’Igihugu nziza muri Afurika.
Ku gihugu cyakiriye, hazahembwa Umunyarwanda witwaye neza mu bagabo no mu bagore mu gihe kandi hazahembwa umukinnyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba mu bagabo n’abagore.
Ubusanzwe ibihembo by’abakinnyi bahize abandi muri Afurika byatangwaga n’irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo, ndetse igihembo nk’iki cyatwawe n’Umunyarwanda Areruya Joseph mu 2018.