U Rwanda ruzahora ari imbaraga iharanira icyiza- Amb. Busingye

Muri Mata uyu mwaka, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize ati: “…twe ntituri Igihugu gikize, ntituri Igihugu kinini, ariko [mu Rwanda] hari ibisubizo. Dushobora iteka gutanga umuganda wacu mu gukemura ibibazo bikomeye.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza Busingye Johnston, yashimangiye ubutumwa bukomeye buri muri iryo jambo ry’Umukuru w’Igihugu, ahamya ko u Rwanda rutazatezuka ku kuba imbaraga iharanira icyiza ibihe byose.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Amb. Busingye yikomye ibitangazamakuru n’abantu bakomeje gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ku gikorwa cy’ubutabazi u Rwanda rwiyemeje gukora mu guharanira ubuzima buhesha agaciro abimukira bafatwa nabi ku mugabane w’i Burayi.
Nyuma yo kugaragaza ingero z’ibitangazamakuru mpuzamahanga, abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri Leta yakomeje gukwirakwiza ibinyoma ku masezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza, Amb. Businye yavuze ko u Rwanda rutazacika intege mu rugendo rwiyemeje mu guharanira icyiza.
Yagize ati: “U Rwanda ruzahora iteka ari imbaraga iharanira ukuri. Umugambi rusange w’amakuru y’ibinyoma yisukiranya, poropagande z’ibitangazamakuru n’abantu bavuga ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza mu birebana n’abimukira no guharanira iterambere ry’ubukungu, bikomeje guteza urujijo. Uko bikomeza kwigaragaza ni ko birushaho gutamaza ba mutima muke wo mu rutiba.”
Mu ngero yatanze, yagaragaje uburyo BBC yakwirakwije igihuha ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira abimukira 200 gusa. Ati: “Byasobanuwe mbere ko uwo mubare wari watangajwe ku icumbi rimwe gusa mu macumbi menshi agomba kubakira. Nyuma y’aho gato twabonye ko babikosoye. U Rwanda rufite ubushobozi…”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, CNN na yo yatambukije inkuru y’igitekerezo bwite cya Ingabire Victoire wahuzaga igihe yamaze muri gereza akurikiranyweho ibyaha by’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ubufatanye bwo kwakira by’agateganyo abimukira ku butaka bw’u Rwanda.
Amb. Busingye, yakomeje agira ati: “Inkuru ubwayo yuzuye ibinyoma gusa gusa, ariko kandi abimukira bazava mu Bwongereza ntibazaba imfungwa cyangwa ngo babe betegurirwa kwerekezwa muri gereza iyo ari yo yose…. Biratangaje kubona igihe [Ingabire] yamaze afunzwe gikabirizwa hagamijwe kugabanya uburemere bw’ikibazo gikomereye Isi uyu munsi…”
Yagarutse no ku nkuru Aljazeera yasohoye mu minsi ibiri ishize, ifite umutwe ugira uti: “Commonwealth izahinduka nyuma y’itanga ry’Umwamikazi”, aho bafashe urugero ruhamya ko Umwami Chales III atandukanye n’Umwamikazi mu bijyanye na Dipolomasi, kuko “yavuze ko amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bimukira ateye inkeke”.
Aha Amb. Busingye yibajije uburyo igitangazamakuru nka Aljazeera cyiyemeje gutangaza igihuha nk’icyo cyanyomojwe guhera ku munsi wa mbere. Icya mbere ntihagaragara igihe, ahantu n’uwo yabwiye ayo magambo, uretse gusa kuba yarakwirakwijwe nka kimwe mu bihuha byacuriwe kurwanya ubu bufatanye.
Yakomeje avuga ko ibinyoma n’ibihuha bikwirakwizwa byose bigamije gukinga ibikarito mu maso rubanda bakeneye kubona amakuru meza kandi yizewe. Yatanze urugero rw’uburyo kohereza abimukira mu Rwanda bizakorwa mu mucyo kandi bikaba bizakurikiranwa n’indorerezi zitandukanye.
Yasobanuye ko igihe abimukira bazaba bageze mu Rwanda, bazacumbikirwa kandi bakitabwaho mu buryo bubasubiza icyubahiro n’uburenganzira bambuwe nk’abantu, ubuzima butandukanye n’ubwo banyuzemo ku mugabane w’i Burayi aho bamwe muri bo barohamye mu nyanja bakahasiga ubuzima.
Ati: “Ukuri ni uko impunzi, abimukira n’abasaba ubuhungiro bari mu Rwanda bakomeje kubaka ubuzima bwabo nk’uko n’abandi Banyarwanda babwubaka; ibihuha n’ibinyoma ntibizigera bisenya uko kuri. Nta kintu gishya cyangwa kidasanzwe mu birebana n’abazakirwa mu bufatanye bwa UK n’u Rwanda.”
Aha yatanze ingero z’abimukira n’abasaba ubuhungiro bamaze kwiyakira mu Rwanda, kuri ubu bakaha bahita mu rugo. Yanagarutse ku ishuri ryigisha ubuyobozi abana b’abakobwa bavuye muri Afghanistan, kuri ubu ryishimira ko abanyeshuri n’abakozi baryo basaga 250 bakomereje ubuzima butekanye i Kigali.
Yagarutse no ku muryango waturutse muri Yemen, ubu ukaba wishimira ko wabonye ubuzima bushya mu Rwanda ukaba ugira inama inshuti n’abavandimwe kudacikwa n’amahirwe menshi u Rwanda rutanga yiyongera ku mutekano, isuku ndetse n’ikirere cyiza.
Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye abimukira, impunzi n’abasaba ubuhungiro basaga 130,000 barimo n’abakuwe mu menyo ya rubamba muri Libya bamaze kuza mu byiciro bisaga 10. Abo bavuye muri Libya, iyo bageze mu Rwanda bacumbika by’agateganyo mu gihe bategereje ibihugu byemera kubakira.
Amb Busingye yakomoje ku kuba itsinda ry’abarwanya u Rwanda babiterwa n’ishyari cyangwa ubwishongozi bubatera kumva ko nta cyiza cyahaturuka ari na byo bituma baruhanurira ibibi gusa.
Ati: “U Rwanda ni imbaraga iharanira icyiza, ruzakomeza ubufatanye na UK mu gushaka ibisubizo by’ibibazo mpuzamahanga, gufatanya n’abandi muri ubwo buryo, cyangwa mu nzego zirimo imihindagurikire y’ikirere, ubuzima, kubungabunga ibidukikije, uburezi, umutekano, ikoranabuhanga n’izindi. Abatatwifuriza ineza, ntimukwiye guhezwa umwuka n’inkuru z’uburozi, muhindure.”
Guverinoma y’u Bwongereza iracyahagaze ku masezerano yagiranye n’u Rwanda, ikaba ishimangira ko abambuka mu banyuze mu nzira zitemewe bazajya basubizwa mu bihugu byabo ku babishaka, cyangwa bakoherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo bukirimo kwigwaho.