U Rwanda ruzagabanya imyuka rwohereza mu kirere ku kigero cya 38%

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

U Rwanda rugaragaza ubushake bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, Aho ruteganya kugabanya imyuka rwohereza mu kirere ku kigero cya 38%mu 2030 nk’uko bikubiyr muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, NST1.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane mu kiganiro ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe ya Rio de Janeiro.

Bimwe mu byakozwe mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe harimo kuba harashyizweho Politiki n’amabwiriza abigenga n’ibigo byita ku kubungabunga ibidukikije.

Hari Kandi na gahunda yuko kuva 2015-2030, hategurwa uko u Rwanda ruzinjira mu masezerano yo kugura karuboni ikava kuri 12% yo dushobora gufata ubu tukazamura tugafata 37%.

Izindi ngero zimwe na zimwe zatanzwe ni ahateganyijwe ko ingufu kugabanya 1,5% ku myuka ituruka ku modoka, mu nganda hazagabanywa 0,1%; mu buhinzi hagabanywe 2,2% .

Hashyizweho ibigo byita ku kubungabunga ibidukikije harimo Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA, Ikigega cy’Igihugu gutera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije FONERWA cyagize uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuva 2013-2023 imaze gukoresha 273 z’amadolari y’Amerika.

Abasenateri bashimye ibikubiye muri raporo banagaragaza ibyashyirwamo imbaraga

Bimwe mu byakozwe mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, haciwe imirwanyasuri, habungabunzwe inkengero z’imigezi, hatunganyijwe amaterasi y’indinganire, n’amaterasi yikora, gufata amazi, gutera no kubungabunga amashyamba.

Kugabanya imyotsi yoherezwa mu kirere, gutanga amashyiga ya ronderaza mu baturage, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti gakondo, gucunga imyanda mu bimpoteri, imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Abasenateri rero basanga u Rwanda rufite ubushake na gahunda byo kurushaho guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe by’umwihariko gahunda yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere kugera ku kigero cya 38% muri 2030 nubwo hari ahakigaragara intege nke hakwiye kwitabwaho.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Sen. Murangwa Hadidja yabwiye Inteko Rusange ko bazakomeza gukurikirana uko gahunda n’ingamba bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano yerekeye Imihindagurikire ya Rio de Janeiro bishyirwa mu bikorwa.

Komisiyo yashimye ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano hashyizweho politiki n’amategeko bitanga umurongo, ubufatanye n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga, ingamba zigamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Komisiyo yanagaragaje ibikwiye kwitabwaho birimo gushyira mu bikorwa ihame ryo kurinda, ihame ry’uburambe bw’ibidukikije n’ihame ryo kumenyesha no gushishikariza kubungabunga ibidukikije, kongera imbaraga mu gukora ubushakashatsi, kunoza gahunda zo gufata amazi no kongera kuyasukura, kandi byagaragaje ko ibikorwa bya muntu bifite uruhare runini mu kwangiza ibidukikije.

Kubungabunga ibidukikije bizagira umumaro ku bisekuru by’ahazaza
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE