U Rwanda rusanga kunga ubumwe byakemura ibibazo by’umutekano muke ku Isi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Rwamucyo Erneste, yagaragaje uko u Rwanda rwahisemo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kubera ko rwakuye amasomo akomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kunga ubumwe ni rimwe mu masomo akomeye u Rwanda rwize rusanga yagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’umutekano muke ku Isi.

Yabigarutseho kuwa Mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024, mu Nama Rusange ya Loni ya 79 irimo kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Rwamucyo yavuze ko u Rwanda rwamaze gusuzuma rubona ko amacakubiri ntaho ashobora kugeza abaturage, maze ruhitamo guca ukubiri na yo.

Yagize ati: “U Rwanda ruzi icyo amacakubiri ashobora guteza sosiyete, bidasize n’umuryango mpuzamahanga.”

Rwamucyo yavuze ko u Rwanda rwahisemo ubumwe rurwanya amacakubiri aho ava akagera rugaharanira kubaho. Icyo cyemezo cyatumye rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko n’ubwo ayo mahitamo akomeye kuyahitamo ariko ni inzira ya nyayo kandi Umuryango Mpuzamahanga ukwiye kwimakaza.

Rwamucyo yagaragaje ko umugabane w’Afurika ukomeje guteza imbere Isi muri rusange.

Ashingiye ku mibare y’Abanyafurika biteganyijwe ko ab’amikoro aringaniye bazaba babarirwa muri miliyari 1.1 mu 2060, yashimangiye ko uwo mubare wagira uruhare mu gukemura ibibazo byungarije Isi muri rusange.

Yagize ati: “Kubaka ubukungu butajegajega mu gice cy’Amajyepfo y’Isi ni cyo cyihutirwa”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko umugabane w’Afurika wibasiwe cyane n’imvururu ndetse n’umutekano muke.

Rwamucyo yerekenye ukuntu umutekano muke urangwa n’inyeshyamba zikabije, iterabwoba mu mu gace ka Sahel, ndetse n’uko hari imitwe yitwara gisirikare iterwa inkunga na Leta, kandi ikorera hafi y’imipaka y’u Rwanda.

Yagize ati: “Kugeza ubu ibyabaye birahagije, ibitera amakimbirane bikwiye kwirindwa hagamijwe kuyakemura mu buryo burambye.”

Yongeyeho ati: “Amateka ntazatwishyura kuba twarahuye n’ibyo bibazo, ahubwo azatwishyuza uburyo twitwaye mu kubikemura.”

Uwo Mudipolomate yijeje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu, rufatanyije n’ibindi bihugu, mu guteza imbere Isi, aho nta Gihugu cyangwa umugabane ukwiye gusigara inyuma.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE