U Rwanda rusanga inkunga y’u Bubiligi ntacyo yamara bukorana n’abarushozaho intambara

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yanze kugurana umutekano n’ubusugire bw’Igihugu inkunga z’u Bubiligi bwahisemo gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushozaho intambara, mu kurusopanyiriza mu bihugu no mu miryango mpuzamahanga.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain B. Mukuralinda, yavuye imuzi impamvu Rwanda rwahisemo guhagarika ubufatanye mu by’ubukungungu bwaruheshaga inkunga ya miliyoni zisaga 200, ni ukuvuga miliyari zisaga 279 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe cy’imyaka 10 kuva mu 2019.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya nyuma y’amasaha make u Rwanda rufashe icyemezo cyo guhagarika imikoranire n’u Bubiligi muri gahunda z’ubukungu n’iterambere, Mukuralinda yavuze ko icyo cyemezo ari icy’Abanyarwanda bose kuko izo nkunga zidashobora kugira icyo zimara mu gihe abaturage bugarijwe n’umutekano muke.
Yasobanuye ko icyo cyemezo cyashingiye ku makuru yamenyekanye ko u Bubiligi bwifatanyije na RDC kandi bwakabaye ari umuhuza nk’Igihugu gifitanye umubano wihariye n’ibihugu byombi ushingiye ku mateka, aho kinasobanukiwe cyane ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC bamwe bakaba banavuga ko gishobora cyabigizemo uruhare.
Ati: “Aho kugira ngo u Bubiligi bujye hagati y’ibihugu byombi bafitanye n’amateka yihariye ntibubogame, ahubwo bwarabogamye bufata inzira ndetse n’imvugo yashyizweho na Guverinoma ya Congo y’uko ibiba byose muri Congo ari u Rwanda rubitera, Congo ikanongeraho ko ari u Rwanda rufasha M23 kugira ngo bibe amabuye y’agaciro.”
Iyo mvugo ngo ni yo RDC n’u Bubiligi bijyana ahantu hose mu gusabira u Rwanda ibihano no kurukomatanyiriza mu bihugu no mu miryango mpuzamahanga.
Mukuralinda yavuze ko kuba u Bubiligi bwariyunze kuri urwo rugamba rwa RDC ari imyitwarire idahwitse.
Ati: “Kujya gusabira u Rwanda ibihano ku nkunga u Rwanda rukeneye, ukazana ibibazo bya Politiki Igihugu cya Congo kidafite ubushake bwo gukemura ukabyitirira u Rwanda, ugafata ibibazo bya Politiki ukabihuza n’ubufatanye mu iterambere cyangwa amajyambere y’abaturage b’u Rwanda. Ibyongibyo ntabwo ari ibintu u Rwanda rwari kwemera.”
Yavuze ko gufatira Igihugu ibihano nta hantu na hamwe byigeze bitanga umusaruro, ahubwo ko u Bubiligi bwarengereye kurenga ku bisubizo byashyizweho n’Abanyafurika binyuze mu miryango itandukanye bukiyunga ku gihugu cyahisemo inzira y’intambara igira ingaruka zikomeye ku Rwanda.
Ati: “Noneho habaye ibyo biganiro ku ruhande rw’Afurika, ariko nyirubwite we yafashe inzira za gisirikare, ati njyewe mfashe ingufu za gisirikare zo gukemura icyo kibazo. Niba anabishyize mu bikorwa aravuga ko umwanzi ari Guverinoma y’u Rwanda atari Abanyarwanda, ati nzabatera mfite intwaro; yaranaziguze n’ibimenyetso byaragaragaye, ati nzanatera kiriya gihugu ntakandagiye ku butaka bwacyo ndetse no kubishyira mu bikorwa byarabaye.”
Yanenze u Bubiligi bwirengagije ingamba zafashwe ku rwego rw’Afurika bugahitamo gukorana n’Igihugu cyahisemo intambara kikayitegura kigamije gutera u Rwanda gifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Ingabo z’u Burundi, ingabo za SADC, Wazalendo, abacanshuro bavuye I Burayi, n’abandi.
Ati: “Ese ibyongibyo babibaza Guverinoma ya Congo? Noneho ukirengagiza no kureba ngo abo bantu bafatanya na nde? Bafatanya n’Ingabo z’u Burundi, na SADC, Wazalendo, FDLR, n’abachanshuro bavuye i Burayi mu bihugu byabo. Mwigeze mwumva se ibyongibyo babibaza Guverinoma ya Congo? Ahubwo uraje ugiye mu nzira na bo bahisemo kunyuramo.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwasanze ari rwo rubihomberamo kuko birugiraho ingaruka ku mutekano n’ubusugire.

Ikindi kandi avuga ko Rwnanda rugerwaho n’ingaruka zo kuba rwaranze guceceka ku Banyekongo b’Abatutsi batotezwa bakanicwa bazira uko baremwe, kandi amasezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono ateganya ko uramutse ubonye aho abantu bari kuzira ubwoko bwabo, akwiye ugutabaza amahanga.
U Rwanda ntiruzagurana inkunga ubusugire bwarwo
Mukuralinda yavuze ko Abanyarwanda bahisemo kutagurana umutekano n’ubusugire bw’Igihugu cyabo inkunga z’amahanga, kuko ntacyo izo mfashanyo zamara mu gihe barimo guhunga.
Yagarutse ku bitero byagabwe ku Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025, aho ingabo za Congo (FARDC) n’abambari bazo barashe ibisasu mu Karere ka Rubavu bigahitana abantu 16 abandi barenga 160 bagakomereka, inzu zisaga 300 zigasenyuka, amashuri n’ibindi bikorwa remzo nk’abashanyarazi bikangirika.
Yavuze ko RDC yagabye icyo gitero ari na cyo u Bubiligi bwifatanyije na cyo, aboneraho gushimangira ko ibyo bukora mu Rwanda ntacyo byaba bimaze mu gihe bushyigikira gahunda zihungabanya umutekano warwo.
Ati: “Abanyarwanda bagomba kuvuga bati dushyire ku munzani. Turahitamo umutekano n’ubusugire bw’Igihugu cyacu, twarabyiboneye ko unarinzwe, cyangwa se turabihara kugira ngo baduhe iyo mfashanyo. Ese ubundi baguhaye izo mfashanyo hanyuma ugahara umutekano wawe, igice kimwe bakagifata bahateye, ubundi izo mfashanyo zakumarira iki utangiye kwirukanka ujya mu nkambi?”
Yavuze ko iyo hatabaho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda, ibyangijwe n’ibyo bitero bya RDC byari kuba byinshi cyane, cyane ko Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi we yari yanirahiye ko azarasa i Kigali adakandagiye ku butaka bw’u Rwanda.
Yasabye abaturage b’u Rwanda kuzirikana ko bakwiye kumenya no kwirengera ingaruka z’ibyemezo bikomeye bafata.
Ati: “Ariko icy’ingenzi navuze ni kiriya cy’umutekano w’u Rwanda, ni iki twahitamo? Noneho niba hari ingaruka zibaye abantu bakazirengera bakamenya no kwizirika umukanda, abantu bakawizirika bashakisha n’ahandi ariko noneho bari mu mahoro… Amahitamo ni ayacu twese nk’abaturage b’u Rwanda.”
Yavuze ko abayobozi bakuru b’u Rwanda badahwema kugaragaza impamvu ishingirwaho n’iki cyemezo gikomeye ariko gisigasira ubusugire bw’Igihugu.
“[…] Umunyarwanda umubwiye ko icyemezo gifashwe gishingiye ku mutekano n’ubusugire bw’Igihugu ukamugaragariza n’izo mpamvu zose u Rwanda rushingiraho, rwavuze, byanavuzwe n’abandi, n’Abakuru b’Ibihugu bo mu Karere ariko bavuga, ndibaza ko amahitamo y’u Rwanda ntabwo aba agoranye.”
Umubano mu bya Dipolomasi n’u Bubiligi urakomeza
Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko kuba hari agace k’imikoranire kahagaritswe bitavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wahagaritswe burundu, ahubo ko ibihugu byombi bizakomeza imikoranire ku rwego rwa za Ambasade.
Mukuralinda ati: “Umubano mu bya Dipolomasi urakomeza kuko iyo ari icyemezo gifashe gutyo uvuga uti u Bubiligi bucanye umubano n’u Rwanda ni ukonguko bivugwa; bakanavuga bati bacanye umubano ushingiye kuri za Ambasade. Mu mibanire y’ibihugu haba harimo ibintu byinshi, niba havuyemo akantu kamwe cyangwa tubiri ntabwo biba bivuze y’uko umubano ucitse hagati y’ibihugu byombi, hanyuma kandi binavuze yuko n’ejo n’ejobundi n’ibingibi ndetse n’ibindi bitaganirwaho kugira ngo byongere bisubire mu buryo.”
Yavuze ko guhagarika imikoranire mu bukungu bitagira ingaruka ku Rwanda gusa, ahubwo ari igihombo ku bihugu byombi kuko hari inyungu zitabarwa mu mafaranga zikora no ku Bubiligi.