U Rwanda rurubaka Laboratwari ya miliyari 116 Frw y’inganda za STEM

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), cyatangaje ko mu myaka 4 iri imbere, u Rwanda ruzuzuza Laboratwari yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda izatwara miliyari zisaga 116 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 82 z’amadolari ya Amerika).

NIRDA yavuze ko intego y’iyo Laboratwari ari uguhuza amashuri makuru na kaminuza, inganda, ndetse na Leta mu guteza imbere guhanga ibishya, ubushakashatsi, n’iterambere ry’ubumenyi, siyansi, ikoranabuhanga, ubwubatsi bugezweho n’imibare (STEM).

Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku mushinga w’iyo Laboratwari ku wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, byahuje inzego za Leta, abikorera, amashuri makuru, na bimwe mu bigo by’abafatanyabikorwa mu iterambere, hibanzwe ku buryo bwo guteza imbere uburezi bwa STEM, ishoramari mu bushakashatsi, no kongerera inganda ubushobozi bwo guhangana ku isoko.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr Sekomo Birame, yabwiye itangazamakuru ati: “Turimo kugeza ku bashakashatsi n’abikorera, umushinga wagutse wo kubaka Laboratwari, ifasha mu bijyanye n’ingufu zisubira, kuri sitasiyo bacagingaho (charging stations), kugira ngo tujye tubyikorera nk’Igihugu.”

Dr Sekomo yavuze ko abari mu rwego rw’ikoranabuhanga na siyansi bakigorwa no kubura ibikoresho bakoresha mu ikoranabuhanga.

Husna Butoyi Umurerwa, Umuyobozi Mukuru wa 250 Ventures ifasha ba rwiyemezamirimo bato, yagize ati: “Laboratwari ya STEM izafasha gupima mu buryo bwa gihanga. Ubu abenshi ntibabasha gupima ibyo bakoze kubera kubura ibikorwa remezo nk’iyo laboratwari y’inganda.”

Yakomeje avuga ko ba rwiyemezamirimo bato bazungukira byinshi muri iyi laboratwari kuko izabafasha kugeza ibicuruzwa ku isoko byapimwe.

David Tuyishime, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze kompanyi ya Green Home ikora ibikoresho byifashishwa mu nzego zitandukanye, na we yavuze ko iyi laboratwari nshya izafasha ibigo nk’icyo ayobora kunoza ibyo bakora.

Yagize ati: “Iyo laboratwari izadufasha kugabanya ibikoresho dukenera dutumiza hanze. Ubu tumaze gukora no gukwirakwiza imashini 25 zitandukanye zirimo izitunganya umusaruro w’ubuhinzi.”

Biteganyijwe ko iyo Laboratwari izubakwa mu mezi 48, ikazubakwa mu ishami rya siyansi n’ikaranabuhanga ya Kaminuza y’u Rwanda iherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Ni icyiciro cya mbere kizaba gifitemo Laboratwari ziri mu ngeri 3, zibanda ku gutunganya amabuye y’agaciro, kubungabunga imashini zikoreshwa mu nganda zitunganya ibiribwa, ingufu zisubira, mu by’ubwubatsi, n’ibijyanye n’ubwenge buhangano.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr Sekomo Birame Christian, yavuze ko Laboratwari ya STEM izafasha abikorera kwikorera ibyo batumizaga hanze y’igihugu
Haganiriwe ku buryo Laboratwari ya STEM yabyazwa umusaruro
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE