U Rwanda ruri kubaka Isoko ry’Imari n’Imigabane rifasha buri wese

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 14, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

U Rwanda ruri kubaka no guteza imbere isoko ry’imarin’imigabane rifasha buri wese uhereye ku bashoramari ku giti cyabo, ku bakora ibikorwa bibyara inyungu ndetse no ku gihugu muri rusange. 

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Thapelo Tsheole mu kiganiro cyaciye kuri Royal FM.

Kugeza ubu urwego rw’u Rwanda rugenzura isoko ry’imari n’imigabane ruri gushyira mu bikorwa impinduka z’ingenzi kugira ngo u Rwanda rukomeze kuba igicumbi cy’ishoramari.

Thapelo Tsheole yavuze ko u Rwanda ruri gukomeza guteza imbere isoko ry’imari binyuze mu kunoza amategeko arigenga, kwagura gahunda zo kwigisha abantu b’ingeri zose akamaro ko kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane by’igihe kirekire, no gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bya buri munsi kuri iri soko.

Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho uburyo bwo kurushaho gukangurira ibigo bishya kugana iri isoko ngo bibone imari yo kwagura ibikorwa bibyara inyungu bakora.

Ati: “Abashoramari bavuye mu mpande zitandukanye z’Isi bakwiye gutekereza ku Rwanda kubera imiyoborere myiza, politiki zishyigikira ubucuruzi, ndetse n’aho ruherereye nk’irembo ry’isoko ryagutse ry’Afurika.”

Yongeraho ko ubukungu bw’u Rwanda bugenda buzamuka ndetse n’ishoramari rikorwa mu bikorwa remezo rihoraho bikana bitanga amahirwe afatika yo kuzamura ishoramari mu gihe kirekire.

Yongeyeho ati: “Turi gushyira mu bikorwa amavugurura mu mategeko agamije kongera ibigo bishya bigana iri isoko, no koroshya iyinjizwa ry’imari mu gihugu rivuye hirya no hino ku Isi. Ikindi amategeko n’imisoro bigenda bivugururwa kugira ngo ibigo by’imari mpuzamahanga bikomeze gufungura imiryango mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko hari kandi inyungu nshya zishingiye ku misoro kugira ngo ishoramari ry’igihe kirekire rirusheho kuba ryiza, harimo igipimo cy’imisoro cya 20% ku bigo bigurisha nibura 40% by’imigabane yabyo ku isoko rusange, ndetse na 25% ku bigo bigurisha nibura 30% by’imigabane byabyo ku isoko rusange.

Isoko ry’imari mu Rwanda riri kwaguka hagamijwe kongera imari irinyuraho ndetse no gukangurira abashoramari kugira uruhare mu isoko. 

Kubera imiyoborere myiza, politiki zorohereza ubucur no kwiyemeza guteza imbere urwego rw’imari, u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’ishoramari haba mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Thapelo Tsheole
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 14, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE