U Rwanda rurataha ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Pakistan 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Repubulia ya Kiyisilamu ya Pakistan.

Imwe mu ngingo z’ingenzi z’uru ruzinduko ni ugutaha ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri Islamabad mu Murwa Mukuru wa Pakistan, nk’intambwe ikomeye yo kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi. 

Icyicaro cy’Ambasade y’u Rwanda cyatangiye gukorera muri Islamabad guhera mu mwaka ushize wa 2024.

Uru ruzinduko rwa mbere rwa Minisitiri Amb. Nduhungirehe muri Islamabad rwatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mata rukazageza ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, rugamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’u Rwanda na Pakistan mu bya dipolomasi. 

Urwo ruzinduko rubaye nyuma y’ubutumire Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahawe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan, Sen. Mohammad Ishaq Dar. 

Ni uruzinduko kandi Leta ya Pakistan ndetse n’u Rwanda bibona nk’indi ntambwe y’ingenzi mu kurushaho kwimakaza umubano uzira amakemwa mu bya dipolomasi. 

Biteganyijwe ko mu gihe Amb. Nduhungirehe azamara muri Islamabad azagirana ibiganiro na mugenzi we Sen. Ishaq Dar bizibanda ku ngamba zo kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.

Nanone kandi, Amb. Nduhungirehe azahura n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Sena n’abandi baminisitiri, mu kurushaho gusesengura amahirwe yo kurushaho kwagura ubufatanye bw’ibihugu byombi. 

Biteganyijwe kandi ko Minisitiri Amb. Nduhungirehe ahura n’abashoramari bo muri Pakistan aho baganira ku mahirwe ahari yo kurushaho kwagura imikoranire mu bucuruzi n’ishoramari. 

Mu mwaka wa 2023, Pakistan yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi 456 by’amadolari ya Amerika, byiganjemo imiti ipfunyitse ifite agaciro k’ibihumbi 275 by’amadolari ya Amerika. 

Hagati aho, ibicuruzwa  u Rwanda rwohereje muri Pakistan muri uwo mwaka bifite agaciro ka miliyoni 26.8 z’amadolari ya Amerika, aho icyayi ari cyo cyari cyinshi kuko gifite agaciro ka miliyoni 26.7 z’amadolari ya Amerika. 

U Rwanda na Pakistan byatangije umubano mu bya dipolomasi guhera mu kwezi kwa Nyakanga 1962, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ibihugu byombi bikaba bifatanya mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ibya gisirikare ndetse n’urwego rw’ubuzima.

Muri Gashyantare 2021, Pakistan yafunguye Ambasade yayo i Kigali, mu gihe mbere y’aho inyungu z’icyo gihugu zarebererwaga n’Ambasade yacyo y’i Nairobi muri Kenya.

Muri Gashyantare 2024, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ishyirwaho rya Ambasade yayo muri Pakistan maze ku ya 15 Nyakanga 2024, Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Pakistan Fatou Harerimana ashyikiriza Perezida wa Pakistan inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye. 

U Rwanda rubona amahirwe y’ubutwererane na Pakistan mu guhererekanya ubumenyi, gahunda zihuriweho z’ubushakashatsi, ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga ryimakaza kubungabunga ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye.

Kuri gahunda y’urwo ruzinduko, biteganyijwe ko ibiganiro bihuza impande zombi bishobora kubyara isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Minisitiri amb. Nduhungirehe Olivier yamaze kugera muri Pakistan
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE