U Rwanda rurakira Ingabo zo muri EAC zije mu bikorwa by’iterambere

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Guhera ku italiki ya 29 Kamena kugeza ku ya 3 Nyakanga 2025, u Rwanda ruzakira itsinda ry’ingabo zizaturuka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bazaza mu bikorwa by’iterambere ry’ abaturage (EAC CIMIC Week). 

Iki gikorwa kizagaragaramo serivisi zitandukanye z’ubuvuzi ku buntu, hamwe n’imishinga y’iterambere ry’ibikorwa remezo. 

Abaganga b’inzobere baturutse mu ngabo z’ibihugu bya EAC bazavurira ku bitaro by’Akarere ka Ngoma n’iby’Akarere ka Nyanza. Serivisi zizatangwa n’abaganga zirimo kuvura indwara z’imbere mu mubiri, iz’abagore, indwara z’abana, indwara z’amagufa, amenyo n’izindi. 

Iki gikorwa kirunganira kandi gahunda y’Ingabo na Polisi byu Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere; mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 no kwizihiza imyaka 25 y’ ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ abaturage. 

Abanyarwanda barahamagarirwa kuzitabira izi serivisi n’ubufatanye muri ibi bikorwa bigamije imibereho myiza y ‘abaturage. 

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE