U Rwanda ruracyafite impungenge z’umutekano- Perezida Kagame 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye gushimangira ko u Rwanda rugifite impungenge z’umutekano warwo kubera intambara irimbanyije mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahamya ko izo mpungenge zigomba gukemuka. 

Yabigarutseho ku wa Mbere tatiki ya 24 Werurwe 2025, mu butumwa yatanze mu Nama  y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC). 

Iyo nama yabereye ku ikoranabuhanga yayobowe na Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi wa EAC William Samoei Ruto, afatanyije na Perezida wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi wa SADC Emmerson Dambudzo Mnangagwa. 

Ni inama yateranye mu mwuka mwiza, aho ibibazo by’ingenzi byashyizweho umucyo maze abayobozi biyemeza gukemura ibibazo bya Politiki ku mpande zose bireba. 

Perezida Kagame yashimangiye ko impungenge z’umutekano w’u Rwanda zigomba gukemuka, zikaba zishingiye ahanini ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize baruhekuye muri Jenosidr yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ati: “U Rwanda ruracyafite impungenge ku mutekano wacu, kandi iki kigomba gukemurwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu, harimo na RDC ubwayo. Iyo tuvuga ubusugire no kubaha imbibi, ibyo bigomba gukorwa kuri buri gihugu. Buri gihugu gikwiye kubahirwa imbibi n’ubusugire bwacyo.”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko udashobora guhagarika intambara mu gihe ucyimakaje akarengane n’ibibazo bya Politiki ishingiye ku macakubiri.

Ati: “Iyo ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo biri no ku bandi barimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka.”

Perezida Kagame yashimangiye ko hari intambwe iri guterwa mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke cyabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bwa RDC. 

Yagaragaje icyizere cy’uko urugendo rw’Amahoro rwatangijwe ku bufatanye bwa EAC na SADC ruzatuma buri wese atanga umusanzu mu kurandura ibibazo bihereye mu mizi yabyo. 

Abandi Bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyo Nama ni Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC, Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Andry Rajoelina wa Madagascar, Dr. Lazarus McCarthy Chakwera wa Malawi, Matamela Cyiril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, Dr. Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Hakainde Hichilema wa Zambia. 

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamoud yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Hamza Abdi Barre, uwa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço ahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Tété António, na ho Salva Kiir Mayardit ahagararirwa na Minisitiri ushinzwe EAC Deng Alor Kuor. 

Iyo nama yanakurikiwe na ba Minisitiri bo mu bihugu bihuriye muri iyo Miryango yombi ndetse n’Abanyamabanga Bakuru bayo. 

Nyuma yo gusuzuma no kwemeza imyanzuro y’inama yateranye ku wa 8 Gashyantare i Dar Es Salaam muri Tanzania, Abakuru n’Ibihugu bemeje abahuza batanu ndetse banategeka ko  umusaruro w’iyo nama wagezwa imbere y’Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano. 

Abakuru b’Ibihugu kandi basabye abayobozi b’Imiryango yombi gutegura inama ibahuza n’abo bahuza mu gihe cy’iminsi irindwi, bikazakorwa ku bufatanye na EAC, SADC ndetse n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU). 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE