U Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’imbuto nziza muri Afurika

Inzobere mu gucuruza no gutubura imbuto nziza muri Afurika zirahamya ko u Rwanda rwamaze kuba ahantu heza habereye gutubura imbuto muri Afurika ndetse n’isoko ryoherereza abazicuruza.
Ni ibyagarutsweho mu nama ya 25 y’iminsi itatu, iteraniye i Kigali y’Ihuriro ry’abatubuzi n’abacuruza imbuto nziza muri Afurika (AFSTA), guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Werurwe 2025.
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’abacuruza bakanatubura imbuto nziza mu Rwand akaba n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya AFSTA, Namuhoranye Innocent yavuze ko impamvu u Rwanda rugirirwa icyizere cyo kwakira iyo nama bishingiye ku buryo rumaze kuba ahantu heza hizewe kandi horohereza n’abazicuruza hakurikijwe amategeko n’amabwiriza abigenga.
Yagize ati: “U Rwanda rumaze kuba ku isonga mu bihugu bikora ubucuruzi n’ubutubuzi bw’imbuto nziza hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi amategeko agendana na byo u Rwanda rugerageza kuyahuza n’ay’ibindi bihugu kugira ngo tubabere isoko na bo bibe uko”.
Yagize ati: “U Rwanda rumaze kuba ku isonga mu bihugu bikora ubucuruzi n’ubutubuzi bw’imbuto nziza hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi amategeko agendana nabyo u Rwanda rugerageza kuyahuza n’ay’ibindi bihugu kugira ngo tubabere isoko na bo bibe uko”.
Ni inama yahuriranye no kwizihiza imyaka 25 umuryango AFSTA umaze ushinzwe.
Perezida wa AFSTA, Amadou Sarr yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byagize uruhare muri uwo muryango binateza imbere ubuhinzi ku Mugabane w’Afurika kuko cyashyize imbere guhunda yo gutubura imbuto nziza muri iyi myaka 25 ishize.
Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cy’ingirakamaro, rwagize uruhare mu kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubuhinzi muri Afurika. Iyi nama mpuzamahanga rero igamije kwigira hamwe uko hatezwa imbere urwego rw’ubuhinzi by’umwihariko bishyigikiwe n’inzego z’abikorera.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Rwigamba Eric yashimangiye ko u Rwanda rukataje mu gushyigikira ubuhinzi bwo nkingi y’ubukungu bw’Igihugu kandi rutewe ishema no kwakira iyo nama.
Yagize ati: “Twishimiye cyane kwakira iki gikorwa hano mu Rwanda, mu gihugu aho ubuhinzi ari inkingi ya mwamba y’ubukungu bwacu. Twiyemeje kuvugurura ubuhinzi butajegajega hatarebwa ku musaruro w’ubuhinzi butanga ibyo kurya gusa ahubwo zikaba n’inkingi y’iterambere ry’ubukungu, umutekano w’ibiribwa, n’imbaraga zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ku bw’ibyo, binyuze mu ngamba zinoze, tugamije gushimangira guteza imbere ubwiza bw’imbuto no guteza imbere ubuhinzi burambye.”
Iyi nama ya AFSTA yitabiriwe n’abagera kuri 400 baturutse mu bihugu 60 byo hirya no hino ku Isi.
Ni inama yitabiriwe n’inzobere mu bucuruzi, abahanga mu bucuruzi bw’imbuto nziza, abari mu nzego zifata ibyemezo, abafatanyabikorwa mu mishinga y’ubuhinzi n’abandi, bose barungurana ibitekerezo ku buryo bwo guhangana n’ibibazo bikibangamiye ubutubuzi bw’imbuto ku Mugabane w’Afurika.



Amafoto Olivier TUYISENGE