Mbonyunkiza wahamijwe ibyaha bya Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, bwakiriye Ahmed Napoleon Mbonyunkiza wabaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Itangazo ry’Ubushinjacyaha Bukuru rivuga ko yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 15 yahanishijwe kubera icyaha cyo guhohotera undi bishingiye ku gitsina yakoreye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mbonyunkiza wavutse mu 1968, yaciriwe urubanza n’Urukiko rwa Gacaca rwa Nyakabanda mu 2007, aho yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha Bukuru bushimira ubufatanye bw’inzego z’ubutabera bwa Leta zunze ubumwe za Amerika mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside, ubufatanye mu kurwanya ibyaha hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uruhare rwabo mu rugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana.
Ahmed Napoleon Mbonyunkiza yagejejwe i Kigali mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri arinzwe na polisi ya Amerika ari na yo yamushyikirije inzego z’u Rwanda.

