U Rwanda rugiye kwakira Inama yiga ku Isi ya telefoni muri Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Hagati yo ku wa 25 na 27 Ukwakira 2022, u Rwanda rwiteguye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku Isi ya telefoni muri Afurika, yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Itumanaho rya Telefoni (Global Ststem for Mobile Communications/ GSMA). 

Ni amakuru yongeye gushimangirwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa GSMA Mats Granryd, ku wa Kabiri taliki ya 20 Nzeri 2021. 

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azitabira iyo nama ndetse akazanageza impanuro ku batumirwa bazaturuka mu bice bitandukanye by’Isi, ku munsi wo kuyifungura ku mugaragaro taliki ya 25 Ukwakira 2022.

Mats Granryd yashimiye Perezida Kagame wamwakiranye urugwiro, anagaragaza icyizere bafitiye u Rwanda mu birebana n’imyiteguro ikomeje gukorwa ngo iyo nama izagende neza. 

Yagize ati: “Ni iby’igiciro gikomeye kuba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari we uzafungura inama yacu ya mbere yiga ku Isi ya Telefoni muri Afurika ibaye imbonankubone. Ubwitabire bwe bushimangira uruhare rw’ingenzi telefoni zikwiye kugira mu kuyobora iterambere ry’ubukungu n’uburumbuke ku mugabane w’Afurika wose.”

Yakomeje ahamya ko yiteguye kwitabira iyo nama izarangwa n’ibiganiro byisanzuye kandi bitanga umusaruro mu kurushaho kongera uruhare rwa telefoni mu iterambere, byitezwe kubera i Kigali mu kwezi gutaha. 

Gahunda y’Inama yiga ku Isi ya telefoni muri Afurika itegurwa n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ubuyobozi bwa GSMA buterwa ishema n’uko bushyigikiwe n’ibigo mpuzamahanga n’ibyo mu Karere birimo MasterCard, MTN, Orange, ZTE, ASVL Summit 2022 na Smart Africa. 

GSMA ni Ikigo Mpuzamahanga gihuza uruhererekane rw’itumanaho rya telefoni rugamije kuvumbura, guhanga no gutanga  umusingi w’udushya dushyigikira ubucuruzi n’impinduka zikenewe muri sosiyete. 

Intumbero nyamukuru y’icyo kigo ni iyo gufungura burundu imbaraga zo kubona ihuzanzira rya telefoni ku Isi kugira ngo abantu, inganda na Sosiyete bikomeze kwiteza imbere bihujwe n’ikoranabuhanga. 

Iki kigo kizaba gihagarariye ibindi bigo bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni n’imiryango yose ikora mu ruhererekane rw’itumanano rya telefoni n’inganda zishamikiyeho, giharanira ko itumanaho rya telefoni ribyazwa umusaruro mu nyungu rusange, kwagura serivisi z’inganda no gutanga ibisubizo bigera ku baturage benshi, mu bihugu byose. 

Ibyo bikorwa biba bikubiyemo no kwimakaza Politiki zikemura imbogamizi zikomeye kurusha izindi Isi ihanganye na zo, kugaragaza ikoranabuhanga nk’umusingi w’iterambere, n’uburyo telefoni ifasha kwagura urubuga ruhuza rubanda.

Uyu muyobozi n’intumwa yari imuherekeje bakiriwe na Perezida Kagame baherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya Ingabire M. Paula.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE