U Rwanda rugiye kwakira inama y’aba Injeniyeri ku Isi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Mu Rwanda hagiye kubera Inama Mpuzamahanga y’aba Enjeniyeri ku Isi (Global Engineering Conference – GECO 2024) izamurikirwamo imishinga minini y’ibikorwa remezo rumaze kugeraho.

Iyi nama izamara iminsi Ine ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guhanga udushya mu buhanga bw’imyuga hagamijwe iterambere rirambye ry’ejo hazaza (Engineering Innovations for a Sustainable Future)’ ikaba izabera muri Kigali Convention Centre, aho biteganyijwe ko izahuzwa n’Inama ngarukamwaka ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’imiryango y’Abenjeniyeri ku Isi. Imirimo yayo izatangira kuva tariki 15 – 18 Ukwakira 2024.

Inama Mpuzamahanga y’aba Injeniyeri yateguwe n’urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda (The Institution of Engineers Rwanda – IER) ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) hamwe n’Ihuriro ry’Ingaga z’aba Injeniyeri ku Isi (World Federation of Engineering Organizations – WFEO).

Perezida w’Urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda, Injeniyeri Gentil Kangaho, yavuze ko biteguye kwakira neza abantu bazayitabira baturutse hirya no hino ku Isi.

Steven Sabiti, Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO) w’Urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda, yasobanuye ko abazitabira iyi nama bazaganira ku ruhare rw’aba Injeniyeri mu iterambere rirambye mu byiciro bitandukanye.

Yagize ati “Ni inama izareba ku byerekeranye n’uburezi bwatangwa ku buryo abigishwa biga uburyo barinda ibidukikije n’abantu muri rusange.

Bazareba ibijyanye n’imitunganyirize y’amazi, isuku n’isukura, ibijyanye no kwihaza mu ngufu z’amashanyarazi kandi ahendutse agera kuri buri wese, ibijyanye no guhanga udushya mu nganda, n’ibindi.”

Abateguye iyi nama bavuga ko yatumiwemo abahanga muri ibyo byiciro byose, bakazasangiza ubushakashatsi bakoze ndetse n’udushya bahanze.

Muri iyi nama hazabaho umwanya wo gusura imishinga y’ibikorwa remezo biri mu Rwanda kandi abantu bakwigiraho bityo bakareba uko bikorwa n’icyo byakemura.

Dr. Jack Ngarambe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imijyi, gutuza abaturage n’imiturire muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), avuga ko bishimiye inama igiye kubera mu Rwanda.

Ati: “Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, imwe muri Minisiteri zikoresha aba Injeniyeri benshi mu Gihugu, twishimiye iyi nama, tukaba twishimiye gufatanya n’urugaga rw’aba Injeniyeri bayiteguye.”

Akomeza avuga ati: “Niba nta bushobozi buhagje turagira bwo kugira ngo aba Injeniyeri bacu babe bajya hirya no hino barebe uko ibintu bikorwa, cyangwa se banahanahane ibitekerezo, icyo urugaga rurimo kudufasha, ni ukuzana noneho ibyo bikorwa hano n’ibyo bitekerezo by’abo bahanga kugira ngo tubisangize abakozi bacu n’aba injeniyeri.

Ikindi nka Minisiteri ireberera iterambere ry’imijyi n’imyubakire, iyo nama turayishimiye kuko tuzayigiramo byinshi. Rero, Minisiteri ishyigikiye uru rugaga, kandi turashishikariza aba Injeniyeri bose bo mu gihugu ko bazitabira iyi nama, kugira ngo babashe kubona ubwo bumenyi, bibafashe no mu kazi kabo ka buri munsi.”

MININFRA yasobanuye ko abazitabira iyi nama mpuzamahanga bazagira umwanya wo gutembera mu Mujyi bareba ibikorwa remezo kugira ngo bigire ku Rwanda ariko na rwo rubigireho mu biganiro bazagirana.

Mu handi hantu bateganya ko abazitabira inama bazasura, harimo ikibuga cy’indege cya Bugesera, Stade Amahoro, inyubako ya Norrsken, inyubako ya I&M Bank, Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II, n’ahandi.

Ni ubwa mbere iyi nama izaba ibereye mu Rwanda ndetse no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ikaba kandi izitabirwa n’abantu basaga 800.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE