U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’ababaruramari b’umwuga

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Guhera ku itariki ya 6 kugeza tariki ya 9 Gicurasi 2025, mu Rwanda hazabera inama mpuzamaganga Nyafurika ya 8 y’ababaruramari b’umwuga, yiswe African Congress of Accountants (ACOA) 2025.

Ni inama irimo gutegurwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibaruramari mu Rwanda, ICPAR gifatanyije n’Umuryango Nyafurika ugamije guteza imbere ababaruramari b’umwunga (PAFA).

Mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura iyo nama cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2025, Perezida wa ICPAR, Obadiah Biraro, yavuze ko u Rwanda rwungukira byinshi birimo kwagura umwuga w’ibaruramari bityo n’abazitabira inama bazamenya ko rufite ababaruramari b’umwuga kandi bashoboye ku buryo batazazuyaza kurushoramo imari.

Yagize ati: “Abanyarwanda bazamenya kubwira abandi batugana, ese aya majyambere turimo kugeraho bituruka kuki? Iterambere tugezeho riva hehe? Ibyo ni byo twiteze ko umushoramari uzaza muri iyi nama mu Rwanda atazagira impungenge zo gutanga amafaranga menshi, mu gihe yashoye imari mu Rwanda ayaha abashoramari iwabo.”

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Miramago Amin yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye neza iyo nama kandi ruzayungukiramo byinshi.

Yagize ati: “Murabizi ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo ko Kigali iba igicumbi mpuzamahanga cy’imari. Iyo urebye imwe mu myuga ikenewe mu Rwanda kugira ngo iyo ntego igerweho harimo ibaruramari.”

Yongeyeho ati: Turashaka kugaragaza umusaruro w’ibaruramari, rishobora kuzana mu iterambere ry’Igihugu, kuko ubungubu iyo urebye ibigo byo ku Isi, kugira ngo urebe ko biteye imbere ntabwo bakireba amafaranga cyinjije gusa ahubwo bareba n’uko giteza imbere abaturage.”

Yijeje ko muri iyi nama ari ho abantu bazamenyera uko ibihugu bitera imbere n’impamvu bishoboka.

Yavuze ko imyiteguro y’iyo nama igeze kure, harimo kuvugana n’abazayitabira, abafatanyabikorwa, aho ubu hamaze kwiyandikisha abarimo abazatanga ibiganiro bamaze gutegurwa, bakazatangazwa mu minsi ya vuba.

Inama ya ACOA biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Center ikaba izitabirwa n’inzobere abayobozi n’ababaruramari n’izindi nzobere mu mwuga w’ibaruramari bagera ku 2000, bazaturuka mu bihugu bisaga 65 byo hirya no hino ku Isi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE